Kwamamaza

Byinshi ku buraya bukorerwa i Rusizi bwiyongera umunsi ku wundi

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 07:52' na Thamimu Hakizimana


Mu gihe usanga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali habarurirwa abakobwa n’abagore bakora umwuga w’uburaya benshi ( bagera ku bihumbi bitanu), hari n’ibindi bice bitandukanye by’igihugu bigaragara ko biyingayinga Kigali, aho abakobwa batunzwe gusa no gusambana upfa kuba ubaha amafaranga.

Bugarama na Kamembe muri Rusizi , ni uduce uburaya buri kwiyongera.

Benshi mu bakora uburaya mu murenge wa Bugarama bagaragaza ko babiterwa n’imibereho mibi.

Nubwo bigoye cyane kubona umukobwa wo mu Mujyi wa Kigali wemera kwicuruza ku mafaranga 500 cyangwa se ari munsi yayo,mu Bugarama ho ngo no munsi ya 500 baremera, kugira ngo bataburara.

Farida Uwamwezi umaze umwaka muri ako kazi yabwiye IGIHE ko hari n’igihe asambanira amafaranga 400 cyane cyane nk’iyo umugabo umwifuza yabanje kumugurira inzoga.

Yagize ati “ Bijya bimbaho nkaryamana n’umugabo ku mafaranga ari munsi ya 500, ariko nabyo akenshi na kenshi mbikora nk’iyo byibuze yabanje kungurira inzoga nkasinda.”

Mutezemariya Aline w’imyaka 32 na we yemeza ko hari igihe yemera akaryamana n’abagabo ku mafaranga 500 kugirango adataha amara masa.

Yagize ati “ Byose birashoboka ariko ahanini biterwa n’uko ikirere kiba cyifashe kuko iyo twiboneye abakiriya bacu b’abakongomani bifitiye ayabo, ntabwo tujya twiteza bene ayo mafaranga.”

Yakomeje agira ati “ Ariko iyo tubuze Abakongomani cyangwa se Abarundi baduha amafaranga agaragara, turemera tukaramana na buri Munyarwanda wese wifitiye aye, Uretse nyine ko hari n’igihe twanga kuburara tukemera gusambanira 500 mu rwego rwo kwanga gutaha imbokoboko.”

Mu murenge wa Kamembe,benshi mu bahatuye bemeza ko uko bukeye n’uko bwije ariko umubare w‘abakora uburaya ugenda wiyongera n’ubwo ubuyobozi bw’uyu murenge butagaragaza umubare w’abakora uburaya.

Abagore bafite abagabo bahora bahangayitse

Madina Seif, umubyeyi w’abana batatu utuye mu Murenge wa Gihundwe, avuga ko buri gihe ahora ahangayikishijwe n’indaya ziba zishaka kumutwara umugabo.
Yagize ati “ Cyeretse uwazikura hano akazishakira ahandi zijya gutura naho ubundi zizadusenyera rwose pe! none se abantu badatinya no kuryamana n’umugabo w’umuntu kandi bazi ko banduye cyangwa se bazi neza ko afite umugore mu rugo wabavugaho iki koko?”

Amadolari y’abakongamani atuma badatekereza kureka buraya

Kamikazi Mariam ukunze gutegera abagabo mu tubari dutandukanye tw’i Kamembe yavuze ko hari igihe aryamana n’Abanyekongo nta gakingirizo bakoresheje kubera amafaranga menshi batanga.

Yagize ati “ Bibaho da kandi cyane none se koko umuntu yaguhonga nk’amadorari 100 akagusaba kudakoresha agakingirizo ukayitesha? Iyo nyine ubonye utabyumva neza ubanza ukanywa inzoga nyinshi kugira ngo wiyibagize ko SIDA ibaho.”
Icyakora nawe avuga ko atari byiza, ko ari ukubura ako agira naho ubundi abonye ikindi akora ngo yabivamo.

Rubavu:Yavuye mu buraya acuruza ibisheke, none agiye kwiyuzuriza inzu ya miliyoni eshatu

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Bugarama, Kankera Francine yatangarije IGIHE ko abakora uburaya bahora babashishikariza kureka uyu mwuga bakibumbira mu mashyirahamwe.

Yagize ati “Nibyo abakobwa bicuruza barahari kandi ntabwo ari bake ariko tugenda tubashishikariza kureka uyu mwuga tukabashyira mu mashyirahamwe atandukanye arimo n’ay’ubucuruzi abaguriza amafara mu rwego rwo kugira ngo bakore imishinga ibabyarira inyungu.”

Nubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe buterura ngo butangaze imibare nyir’izina y’abakora uburaya muri aka gace, hari umukozi w’umushinga wita ku buzima (FHI) mu Karere ka Rusizi wabwiye IGIHE ko mu Murenge wa Kamembe harimo abakobwa bicuruza bagera kuri 400 agendeye ku rutonde bari bafite mu ntangiriro za Nyakanga 2016.

Imiryango itandukanye ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda yakunze gushishikariza ababukora kubuvamo bakihangira indi mirimo ndetse benshi bagiye bafashwa ku buvamo kandi biteje imbere.

Uburaya nubwo butemewe mu muco nyarwanda, ntibuhanwa n’amategeko, icyakora ingingo ya 206 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko umuntu wese ushishikariza, woshya cyangwa uyobya undi muntu n’aho yaba yabyiyemereye ashaka kumushora mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3), n’ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000), kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inkuru bijyanye:Rusizi:Ntibashobora kwikoza agakingirizo imbere y’amadolari y’Abakongomani.

Abicuruza i Kamembe bavuga ko babiterwa n'imibereho mibi
Kamwe mu gace k'i Bugarama ahakunze kugaragara abakobwa bicuruza
Mu mujyi wa Kamembe
Bamwe mu bakora uburaya mu murenge wa Kamembe
Inzu ituwemo na zimwe mu ndaya i Kamembe

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved