Bwa mbere, Umunyarwandakazi yagizwe Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Rugera Jeannette yagizwe Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 gahuriramo ibihugu 10 birimo n’u Rwanda, aba Umunyarwandakazi wa mbere uhawe uyu mwanya.

Rugera yahawe inshingano nshya mu muhango wahuriranye n’uwo guha ububasha uwamusimbuye ku buyobozi bwa Rotary Club Kigali Mont Jali yari amaze umwaka ayoboye. Ihererekanyabubasha ryabaye ku wa 6 Nyakanga 2018, ryitabiriwe n’abanyamuryango b’amashami ya Rotary mu Rwanda n’ahandi.

Rugera umaze imyaka itatu muri Rotary yagiriwe icyizere na Guverineri mushya wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Jérémie Mouyokani wo muri Congo Brazzaville. Uyu yasimbuye Guverineri Frédéric Bishahushi ukomoka mu Burundi wari wungirijwe mu Rwanda na ADG Masterjerb Paul Birungi, ubarizwa muri Rotary Club ya Virunga.

Rotary Club District 9150 yashinzwe mu 1982, igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Mu mikorere yayo, Guverineri w’Akarere ni we ugena uzamuhagararira muri buri gihugu bitewe n’imikorere ye, akanamuha imishinga y’ingenzi azitaho.

Rugera ufite inshingano zo guhuza ibikorwa bya Rotary mu Rwanda yatangarije IGIHE ko intego ye ari ukuyizamura ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Nabyakiriye neza cyane n’ubwo ari inshingano zitoroshye. Bangiriye icyizere kuko hari ubushobozi bambonyemo nanjye nzakora ibishoboka byose nuzuze inshingano. Bizansaba umwanya no kwitanga. Iyo twishyize hamwe twubaka imbaraga zidasanzwe.”

Rotary Clubs zifasha guhangana n’ibibazo Isi ifite, kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa binyuze mu gutanga urukingo no gufasha abababaye.

Rugera yahaye umukoro Kabandana wamusimbuye muri Rotary Club Kigali Mont Jali

Umuyobozi ucyuye igihe wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Rugera Jeannette, yavuze ko anejejwe no kuba imishinga yatangijwe mu mwaka ushize yatanze umusaruro.

Rotary Club Kigali Mont Jali yateye inkunga ikigo cy’amashuri abanza cya Little Angel school giherereye muri Mbyo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, igifasha kubona ibikoresho byo kwifashisha ku biga imyuga, kugaburira abatishoboye no kubishyura amashuri.

Muri uyu mwaka iyi club ifatanyije n’iya Kigali Virunga na Gasabo zateye ibiti 6000 nk’intego ya Rotary International aho buri munyamuryango yagombaga kugitera.

Rugera yasabye umusimbuye gufatanya n’izindi clubs no kwinjiza abanyamuryango bashya.

Umuyobozi mushya wa Rotary, Kabandana Aimé w’imyaka 60, yavuze ko mu byo ashyize imbere ari ugukomeza gufasha abatishoboye.

Yagize ati “Umushinga wacu ukomeye ni ugufasha abana batishoboye bagakomeza amashuri. Uyu mushinga tuzawukorana na Rwanda Children Educational Foundation (RCEF), uzaca mu babyeyi nabo bazajye bafasha abana babo ariko twabahaye amafaranga. Dutegereje gusinya amasezerano na Rotary International ariko twe ibyo dusabwa twarabirangije.”

Rotary Club Kigali Mont Jali yashinzwe mu 1997, igizwe n’abanyamuryango 26 barimo abagore barindwi. Ni imwe muri esheshatu ziri mu Rwanda zirimo Rotary Club Musanze, Kigali Virunga, Kigali Doyen, Gasabo na Butare.

Rotary International yita ku gufasha abatishoboye n’abafite ibibazo bikomeye yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa 23 Gashyantare 1905. Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 mu ma Rotary Clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 220. Mu 2018/2019, Barry Rassin ubarizwa muri Rotary Club ya East Nassau muri New York ni we watanzwe ku mwanya w’uzayiyobora aho ashobora kwemezwa ku wa 1 Nzeri 2018.

Bamwe mu banyamuryango ba rotary bari bagaragiye Rugera wahawe inshingano nshya
Mugunga Albert wari ukuriye Komisiyo y'Ibikorwa byo muri Rotary Club Kigali Mont Jali, yashimye Rugera wari umaze umwaka abayoboye
Paul Birungi Masterjerb wari Wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150 mu Rwanda mu mwaka wa 20172018
Rugera Jeannette ashyikiriza ububasha Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kabandana Aimé
Rugera Jeannette na Uwamungu Diane wari ukuriye Komisiyo y'Umuryango bakata umutsima
Rugera Jeannette unayobora Greenwich Hotel, yahawe umutsima nk'ikimenyetso cyo kwishimira uko yabanye n'abo yayoboye
Rugera Jeannette yagizwe Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150
Rugera Jeannette yasabye Kabandana umusimbuye gufatanya n’izindi clubs no gushaka abanyamuryango bashya
Rugera umaze imyaka itatu muri Rotary yayoboraga Rotary Club Kigali Mont Jali
Rugera yasimbuye ADG Birungi Paul Masterjerb ku mwanya w'Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150
Umunyamuryango wa Rotary Club Kigali Doyen yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi mushya wa Rotary, Kabandana Aimé w’imyaka 60, yavuze ko mu byo ashyize imbere ari ugukomeza gufasha abatishoboye
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Gasabo, Gasana Francis, yijeje ubufasha mu kurushaho gutera ingabo mu bitugu ibikorwa byo gufasha abatishoboye
Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu, Parfait Busabizwa (hagati) mu bitabiriye uyu muhango
Uyu muhango witabiriwe n'abanyamuryango batandukanye ba Rotary Clubs mu Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza