Bwa mbere mu Rwanda abakora imirimo itanditse bizihije umunsi w’umurimo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Abakozi bakora imirimo itanditse biganjemo abo mu ngo n’abahoze ari abazunguzayi, bizihije ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Ku wa 1 Mata 2018, nibwo aba Banyarwanda bakora imirimo itanditse bizihirije umunsi mpuzamahanga w’umurimo mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara.

Abakora iyi mirimo itanditse bavuga ko bishimiye kuba nabo bizihije umunsi w’abakozi kuko ari ikimenyetso kigaragaza ko imirimo bakora ihabwa agaciro.

Abacururizaga mu muhanda basigaye barubakiwe amasoko, bishimira ko ubu batandukanye n’ibibazo birimo iby’umutekano muke kubera guhora bahunga inzego z’umutekano, kwamburwa ibyo bacuruza n’ibindi.

Abo bose bakora imirimo itanditse basigaye bari muri Sendika y’Abakozi yitwa SYTRIECI igizwe n’abantu 4500.

Nyinawumuntu Antoinette usigaye acururiza mu Isoko rya Nyabugogo yagize ati “ Sendika yo yaradufashije cyane kuko niyo urebye yadukuye mu mihanda twibumbira hamwe noneho ishaka abaterankunga baguriza buri muntu ibihumbi 100 by’igishoro, nanaguhamiriza ko ubu rwose tubayeho neza, nta kibazo bitandukanye na mbere tukiri mu mihanda.”

Umuyobozi wa Sendika y’Abakora imirimo itanditse, Nyiramasengesho Jeannette, yavuze ko mu myaka ine imaze bakorana n’ibigo by’imari.

Ati “Twashakishije uburyo bwo kwishakamo ibisubizo dushinga ikigega aho buri munyamuryango azigama igiceri cy’ijana ku munsi, ya mafaranga akamufasha ariko akaba yashobora gushyiramo n’imigabane bitewe n’ubushobozi, ubu rero dufite arenga miliyoni eshanu.”

Uretse abacururiza mu muhanda, abakora imirimo itanditse bakomoje ku bibazo bahura nabyo bitewe n’uburyo abakoresha babafata uko bashaka, ntibabateganyirize ku buryo nibagera mu zabukuru nta cyerekezo.

Banagaragaza ko badahabwa agaciro, bagakora amasaha y’ikirenga ariko ugasanga ntibijyanye n’umushahara bahabwa.

Umugenzuzi Mukuru w’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkundimana Hobess, we yabwiye abakora imirimo itanditse ko itegeko ry’umurimo riri kuvugururwa, anabizeza ko rizaza ritanga ibisubizo ku bibazo bahuraga nabyo.

Yagize ati “90% y’imirimo itanditse igaragara ntibari bafite uburenganzira kuri bimwe usibye ibyo twavuze bijyanye n’ubuzima n’umutekano kwivuza no kwibumbira mu masendika no kwiteganyiriza. Itegeko ry’umurimo noneho rizaza ritanga igisubizo kuri iyo mirimo itanditse ribareba 100% kugira ngo impaka zose zivuka ku mirimo kuri bo zishobore gukemuka.”

Mu bitegerejwe muri iryo tegeko ry’umurimo, hanarimo umushahara fatizo ku buryo nta mukoresha wajya yishyiriraho uko yishakiye icyo agomba guhemba umukozi.

Bwa mbere mu Rwanda abakora imirimo itanditse bizihije umunsi w’umurimo
Umugenzuzi Mukuru w’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkundimana Hobess

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza