00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyakoreweho urugendo rwa nijoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Ikibuga cy’Indege cya Kamembe cyakoreweho urugendo rwa mbere mu masaha y’ijoro nyuma y’igihe hari gukorwa imirimo yo kugishyiraho amatara mu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi.

Mu Ukwakira umwaka ushize, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari kumwe n’abandi bayobozi basuye iki kibuga bashaka kureba aho imirimo yo kucyagura igeze.

Byari biteganyijwe ko irangira muri Nyakanga uyu mwaka, igafasha mu rujya n’uruza by’umwihariko mu korohereza abacuruzi bo mu Rwanda n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni imirimo yakozwe bigizwemo uruhare na Banki y’Isi. Inyandiko ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza mu bigomba gukorwa mu gihe cya vuba mu ngeri yo gutwara abantu n’ibintu harimo no kuvugurura Ikibuga cya Kamembe n’icya Rubavu.

RwandAir yabonye uburyo izajya ikorera i Rusizi ingendo zo mu masaha y'ijoro
Mu mwaka ushize, imirimo yo kwagura iki kibuga yari irimbanyije. Iyi foto yafashwe muri Nyakanga 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .