Bwa mbere hagiye kuba imurikabikorwa ry’imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Gashyantare 2018 saa 01:22
Yasuwe :
1 0

Imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda yateguye imurikabikorwa rizahuriza hamwe, iyo mu gihugu ndetse n’ikomoka mu mahanga.

Iri murikabikorwa rizaba ku itariki ya 1 n’iya 2 Werurwe 2018, ahasanzwe habera inama muri Camp Kigali mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa APEX Media and Promotions ari na bo bari gutegura iki gikorwa, Ignatius Kabagambe, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko ari umwanya wo kumenya no kugirana imikoranire inoze hagati y’imiryango mpuzamahanga n’ikorera imbere mu gihugu.

Yagize ati “Hariho kugaragariza abanyarwanda ibyo bakora ariko n’imiryango hagati yayo bagire icyo bakomeza kunguranaho inama bahana ibitekerezo. Uzaba n’umwanya wo kureba aho tuvuye mu myaka isaga 20 ishize n’uruhare imiryango itegamiye kuri Leta ikomeje kugira mu iterambere n’ukuntu akazi kabo karushaho koroha no kunoga.”

Umuhuzabikorwa w’iyi gahunda, Mukanyarwaya Valentine, yavuze ko ubusanzwe imiryango itegamiye kuri leta itagiraga ahantu ihurira hazwi ngo iganire ku bibazo ihura na byo.

Yagize ati “Kimwe mu bibazo byatumye hategurwa iyi Expo, imiryango mvamahanga n’imiryango nyarwanda ntiyagiraga ahantu ihurira hazwi. Imiryango nyarwanda ifite aho ihurira ukwayo n’imiryango mvamahanga ifite aho ihurira bityo ugasanga kugira ngo bazahure bicare baganire ku bibazo bagomba gukemura bigoranye. Uru rugiye kuba urubuga rwo kubahuza bose”.

Mukanyarwaya yavuze ko muri iryo murikabikorwa hazanatangwa amasomo ku bakozi n’abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta uburyo barushaho kunoza ibyo bakora.

Ati “Umuryango utegamiye kuri leta nubwo waba wamaze kwandikwa biragoye ko wakora udafite ubushobozi.Tuzabereka icyo bisaba kugira ngo haboneke ubwo bushobozi ndetse n’uko bacunga inkunga bamaze guhabwa kuko hari ababona amafaranga umwaka umwe, bagahita bafunga.”

Perezida w’Ihuriro rya sosiyete Sivile Nyarwanda, Sekanyange Jean Léonard yavuze ko iri murikabikorwa rizafasha imiryango itegamiye kuri leta ndetse na Guverinoma kuganira, bakumva ibintu kimwe.

Ati “Ubu buryo twizera ko buzakomeza imibanire myiza yari isanzwe hagati y’imiryango itegamiye kuri leta, Sosiyete Sivile na Guverinoma ku bibazo by’imiyoborere n’iterambere basanzwe bahuriyeho.”

Abaturage bazahabwa umwanya wo kuganira n’imiryango itandukanye ibasobanurire ibyo ikora.

Kwinjira aho Expo izabera ni ubuntu ku baturage. Abashaka kuzakurikirana amasomo azatangwa bazishyura 50 000 Frw, naho Umuryango utegamiye kuri leta ushaka kwitabira imurikabikorwa uzatanga 350 000 Frw.

Biteganyijwe ko imiryango isaga 100 ari yo izitabira iri murikabikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza