Busingye yavuze uko mu bahesha b’inkiko hinjiyemo abakomisiyoneri n’abahimba imanza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Mata 2018 saa 12:22
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko urwego rw’abahesha b’inkiko rufite ibibazo ariko biri kuvugutirwa umuti, ku buryo umurimo wo kurangiza imanza ugomba kujya ukorwa mu mucyo kuko abawukora baba bahagarariye leta. Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Busingye yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, abagezaho ibisobanuro mu magambo, ku bibazo byagaragaye mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015/2016, birimo icyerekeye imikorere (...)

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yavuze ko urwego rw’abahesha b’inkiko rufite ibibazo ariko biri kuvugutirwa umuti, ku buryo umurimo wo kurangiza imanza ugomba kujya ukorwa mu mucyo kuko abawukora baba bahagarariye leta.

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Busingye yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, abagezaho ibisobanuro mu magambo, ku bibazo byagaragaye mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2015/2016, birimo icyerekeye imikorere mibi y’abahesha b’inkiko.

Minisitiri Busingye yavuze ko mu bibazo biri mu bahesha b’inkiko harimo ibishingiye ku buriganya bukorerwa mu kurangiza imanza.

Yagize ati “Dufite abantu barigisa ibyatanzweho ubwishyu, akagenda akishyuza bayamuha ntiyongere kuboneka, uwamutumye ntamubone, akayamira. Aho bahuriye akamubeshya ibintu ngo bampaye make, umwana wanjye yararwaye, agashaka impamvu.”

“Dufite abarangiza imanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, dufite abatubahiriza amasezerano bagiranye n’abo barangiriza imanza, dufite abakora uburyo busa n’ubukomisiyoneri, barabutubwiye muri iyi minsi cyane. Abantu basa n’aho bakuzenguruka umutungo wawe ugata agaciro wagombye kuvamo agaciro kanini ukabona icyo wishyura ukagira n’icyo usagura. Ibyo twarabibonye, twarabyumvise ahandi, hari abagurisha nkana ikintu munsi y’agaciro kacyo.”

Yahise anakomoza ku kibazo cy’abantu bagiye bahimba imanza zitabayeho kandi bakazirangiza, bagenda bafatirwa mu cyuho.

Yakomeje agira ati “Nko mu mwaka wa 2015 twagize abantu bahimbye imanza zitabayeho, pe pe pe! Barazirangiza no kuzirangiza! Ubu bari mu magereza atandukanye, hari abari ku Mulindi, hari abari mu magereza atandukanye, hari aho twasanze umusirikare umwe. Twabirutseho turababona kuko bari bageze ku rwego rukomeye, guhimba urubanza ukagenda ukanarurangiza!”

Abandi ngo ni abakora ibintu bito bito birimo kutagira aho abarizwa hazwi, kugira telefoni nk’esheshatu ku buryo nyuma yo kurangiza urubanza kumubona bigoye ariko byashyizwe mu mabwiriza ko bagomba kumenyekanisha nimero za telefoni bakoresha.

Yakomeje agira ati “Ubu turashaka ko gukorera mu mucyo muri ibi bikorwa guhera ku muntu ku giti cye kugera mu bikorwa arimo akora.”

Busingye yavuze ko ubu habarurwa abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bageze ku 2594 bagizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari, ab’imirenge n’ab’uturere. Ku bahesha b’inkiko b’umwuga, ikibazo cy’imikorere ngo ntikimeze nabi cyane.

Busingye yakomeje avuga ko mu bantu 500 bari mu rugaga rw’abahesha b’inkiko kuva mu 2013 kugeza ubu, 22 ari bo bamaze guhanirwa amakosa akomeye bakoze.
Ati “Turashaka amakosa ageze kuri zeru, umuntu akore akazi agomba gukora kandi agakora mu buryo buciye mu mucyo kuko aragahemberwa nta mpamvu yo kujya kwivanga mu bakomisiyoneri no gukora ibindi bintu bitemewe n’amategeko.”

Hateganywa impinduka muri cyamunara

Mu bikorwa byo guteza cyamunara nka hamwe abahesha b’inkiko bakunze gukoreramo uburiganya, Minisitiri Busingye yavuze ko hateganywa ibiganiro na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, mu kubaka ikoranabuhanga ryazajya ryifashishwa.

Yakomeje agira ati “Turatekereza ko inzu, imodoka, ishobora gushyirwa ku rubuga bakakubwira aho iri ukajya kuyireba n’amaso yawe, ugatanga ibiciro utagombye no kwivuga amazina niba utabishaka n’abayishaka bandi bose bagatanga ibiciro. Igihe cyo kugereka cyarangira, ushinzwe kuvuga utsinze akamuvuga atazi uwapiganwe uwo ariwe, byose byakozwe mu ikoranabuhanga.”

Yavuze ko iryo koranabuhanga ribonetse ryakemura ikibazo kinini cyane cyane ko iyo abantu bahura n’abandi mu gikorwa cyo kurangiza imanza, ariho hava ibintu byinshi.

Uretse impinduka mu mikorere y’abahesha b’inkiko, ngo hakenewe n’impinduka mu myumvire y’abantu batsindwa imanza bakingira kwishyura kandi yatsinzwe urubanza, ugasanga bisabye ko imitungo igurishwa.

Minisitiri Busingye yavuze ko mu bibazo biri mu bahesha b’inkiko harimo ibishingiye ku buriganya bukorerwa mu kurangiza imanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza