Busingye yavuze ko uzava mu ishyamba, mu mazi cyangwa mu kirere aje guhungabanya u Rwanda bitazamuhira

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 28 Nyakanga 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru ko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubabuza umutekano wabo cyangwa kuwuhungabanya kandi ko uzabigerageza azahura n’ibibazo bikomeye.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yifatanyaga nabo mu muganda rusange ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Ruramba.

Hashijwe ibibanza bizubakirwamo abaturage batagira aho kuba hubakwa n’uturima tw’igikoni mu ngo zitandukanye.

Nyuma y’uwo muganda hatanzwe ubutumwa bugaruka kuri gahunda z’iterambere n’imibereho myiza ariko abaturage bibutswa ko bitagerwaho igihe badafite umutekano.

Minisitiri Busingye yavuze ko umutekano ari uburenganzira kandi uwashaka kuwuhungabanya yagira ingaruka zikomeye ziteganywa n’amategeko.

Ati “Ejobundi mwumvise ko hari abantu babuze icyo gukora bakagerageza kujya muri Nyungwe bagerageza guhungabanya igihugu cyacu; bari aho gusa nk’uko waba wabuze amafaranga y’urwagwa ukavuga ngo ‘reka ntangire ndwane’ (…) babigenje nabi barakosorwa nyine, ababishinzwe barabakosora.”

Yakomeje avuga ko Leta itakwihanganira umuntu wese washaka guhungabanya umutekano, abibutsa ko bakwiye kuwufata nk’umurage kandi nabo bakawuharanira.

Ati “Umutekano wanyu ni uburenganzira bwanyu, ni inshingano ni umurage ni ikintu mugomba kumenya ko gihari ubundi mukajya mu bindi bireba ingo zanyu n’ubuzima bwanyu bibateza imbere.”

Yavuze ko uwaturuka aho ari ho hose atabasha guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko urinzwe abasaba kuwusigasira.

Ati “Yaturuka mu kirere yaturuka mu ishyamba, mu mazi cyangwa munsi y’ubutaka azamuka ntabwo bizakunda. Murye muryame musinzire duhangayikishwe n’ibitureba ngo duteze imbere imiryango yacu, ntabwo tuzahangayikishwa n’umutekano.”

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuze ko biyemeje gusigasira umutekano bakora amarondo kandi batanga amakuru ku buyobozi igihe babonye hari igishobora kuwuhungabanya.

Muri icyo gikorwa hatanzwe ibikoresho ku bakora irondo ry’umwuga 15 aho buri wese yahawe imyenda y’imvura, inkweto za bote, itoroshi n’inkoni. Ibyo bikoresho byavuze mu mafaranga yatanzwe n’abaturage ubwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko bafite intego ko buri kagari kagira irondo rigenzura ayandi mu buryo bw’umwuga.

Ati “Ibi bikoresho bitanzwe ni ibibafasha mu kazi, ntabwo ari ho ha mbere bitanzwe kandi bizakomeza kuko intego ni uko buri kagari kagira irondo rigenzura ayandi kandi rifite ibikoresho byabugenewe.”

Abaturage bibukijwe ko bagomba no kwimakaza amahoro mu ngo zabo birinda amakimbirane kandi bagakumira ibiyobyabwenge n’ibidindisha.

Minisitiri Busingye yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu muganda ngarukakwezi
Inzego z'Umutekano nazo zifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Ruramba gukora umuganda
Hashijwe ibibanza bizubakirwamo abatagira aho kuba
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko buri kagari kazagira irondo rigenzura ayandi mu buryo bw’umwuga
Abashinzwe kugenzura irondo ry'umwuga bahawe ibikoresho bibafasha gukora neza
Abaturage bo mu Murenge wa Ruramba bateze matwi ijambo bagejejweho na Minisitiri Busingye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza