Busingye yaciye amarenga ku kongera ibihano ku batubahirije amategeko y’umuhanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Ukwakira 2018 saa 04:20
Yasuwe :
0 0

Ibihano byahabwaga uwafashwe atwaye imodoka yasinze cyangwa utwaye avugira kuri telefone bishobora kongerwa.

Ubusanzwe ibihano bihabwa abishe amategeko yo mu muhanda ntibyajyaga munsi y’amande y’ibihumbi icumi cyangwa ngo birenge 150 000 Frw, hashingiwe ku itegeko ryo mu 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yatangaje hari umushinga w’Itegeko ugiye kugezwa mu Nteko Ishinga Amategeko, rizaca burundu ingeso zirimo gutwara imodoka wasinze no kuvugira kuri telefone.

Mu 2016 nibwo hatangiye gukoreshwa utugabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Byatanze umusaruro kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka impanuka zagabanutse ku kigero cya 65%.

Busingye yabwiye IGIHE ko ingamba zashyizweho zigamije kugabanya amakosa akorerwa mu muhanda zagize akamaro ariko hakenewe izindi mbaraga.

Ati “Ntabwo twaba dufite uburyo dushaka kugenga imijyi, imihanda kuba ifunguye amasaha 24 ngo abantu bagume bishyire bizane; hanyuma tugasigamo akantu nk’ako gashobora gutuma umutekano wo mu muhanda uba mubi cyane.”

“Abantu ntabwo bajya babibona ko ikintu cy’isegonda imwe gusa yo kureba telefone kigutwara ubuzima cyangwa ubw’abandi.”

Mu Rwanda umuntu utwaye ikinyabiziga, itegeko riteganya ko mu maraso ye hatagomba kubamo alcohol irenze 0.08 %.

Busingye yavuze icyifuzo ari uko umuntu utwaye ikinyabiziga nta alcohol na nke igomba kuba iri mu mubiri we.

Ati “Nubwo inzoga yakugwa mu kanwa utabigambiriye wihitira, ushake ugutwara cyangwa ubanze wihangane amasaha ahagije kugira ngo iyo nzoga itazaboneka mu maraso yawe.’

“Njye igitekerezo cyanjye, nsubiye mu nteko nasaba 0.00% bya alcohol. Hari abazi gutwara imodoka benshi cyane. Kunywa ugatwara ntabwo ari ikintu umuntu atakwirinda.”

Ibihugu nka Afghanistan, Ibirwa bya Comores, Repubulika ya Czech n’ibindi nta wemerewe gutwara ikinyabiziga mu maraso ye harimo alcohol irenze 0.00 %.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda yakubye inshuro icumi ibihano bihabwa abavugira kuri telefone batwaye ibinyabiziga hagamijwe kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Mu myaka ine ishize impanuka zo mu muhanda mu Rwanda zagiye ziyongera kuko abaziguyemo bavuye kuri 526 mu 2013 bagera kuri 619 mu 2017.

Raporo ya Polisi muri Gashyantare uyu mwaka yagaragaje ko mu isaha imwe, abashoferi 45 bahanwa kubera amakosa yo mu muhanda.

Minisitiri w'Ubutabera, Busingye Johnson,yatangaje ko hari itegeko rishya riri gutegurwa rizagena amavugururwa mu bihano ku bica amategeko y'umuhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza