Busabizwa yasigiwe inshingano nk’umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 5 Kanama 2019 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Rwakazina Marie Chantal wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yasigiye inshingano Busabizwa Parfait wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu kuva muri Werurwe 2016.

Ku wa 15 Nyakanga 2019 nibwo inama y’abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje Rwakazina Marie Chantal nka ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, ndetse aheruka kwemezwa na Sena kuri uwo mwanya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali nibwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Rwakazina na Busabizwa Parfait, wasigiwe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali by’agateganyo.

Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase.

Rwakazina Marie Chantal w’imyaka 45 yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ku wa 25 Gicurasi 2018, asimbuye Nyamurinda Pascal weguye kuri uyu mwanya ku mpamvu ze bwite. Yakoze imirimo itandukanye irimo no kuba yarakoze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, mu Rwanda, kugeza mu 2018 ubwo yatorerwaga kuyobora Umujyi wa Kigali.

Ku wa 31 Nyakanga 2019 nibwo hasohotse Itegeko rishya rigenga Umujyi wa Kigali, rikubiyemo amavugurura mu mitere y’inzego ziyobora Umujyi wa Kigali rikanakuraho inama njyanama z’uturere tuwugize, tukazamburwa n’ubuzima gatozi.

Riteganya ko amatora yo gusimbuza abayobozi b’inzego z’Umujyi wa Kigali bigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu uhereye umunsi ryatangarijwe.

Meya mushya azatorwa ate mu mpinduka nshya?

Kimwe n’uburyo busanzwe, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali azatorwa mu bajyanama b’umujyi, ahubwo impinduka ziri mu buryo abo bajyanama bazabonekamo.

Abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bagiye kugabanywa bave kuri 33, isigare igizwe n’abajyanama babiri baturuka muri buri Karere batorwa hakurikijwe itegeko rigenga amatora kandi nibura umwe muri bo akaba ari umugore; n’abandi bajyanama batanu bazashyirwaho n’iteka rya Perezida wa Repubulika bamaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Uzashaka kwiyamamariza kuba muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, azajya abimenyesha ubuyobozi bw’Akarere n’Umujyi wa Kigali mu nyandiko, agenere kopi Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora, mu gihe ubusanzwe baheraga hasi mu midugudu bakazagera ku turere n’Umujyi wa Kigali.

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali bahagarariye Akarere kagize Umujyi wa Kigali bazajya batorwa n’abagize inama njyanama z’imirenge igize ako Karere. Abajyanama b’Umujyi wa Kigali bazajya bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.

Busabizwa na Rwakazina bashyira umukono ku nyandiko z'ihererekanyabubasha
Busabizwa yasigaranye inshingano zo kuyobora Umujyi wa Kigali by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza