Kwamamaza

Burundi:Ukekwaho kuba ari Umunyarwanda yatorokanye amapingu

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 19:12' na IGIHE


Umugabo bikekwa ko ari Umunyarwanda yacitse agatsiko k’abategetsi b’u Burundi kuri uyu wa Kane ahungira mu Rwanda yambaye amapingu.

Abatangabuhamya bavuga ko yari yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Ntara ya Cibitoke ku wa Gatatu tariki ya 17 Kanama nyuma ya saa sita hafi y’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Inkuru ya News of Rwanda ivuga ko uyu mugabo yahise yambikwa amapingu atangira guhatwa ibibazo bamwita intasi y’u Rwanda.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ubwo yari ajyanwe mu kasho yahise asimbuka ayabangira ingata ku buro abari bamufashe batabashije kumushyikira.

Nyuma yo kubasiga akinjira mu Rwanda abari bamufashe basigaye bamutera amabuye kugeza ubwo bari batakimubona nk’uko bitangazwa n’abari hafi aho babireba.

Gusa amazina y’uyu mugabo kimwe n’agace yambukiyemo aza mu Rwanda ntibyatangajwe.

Ubwo uyu mugabo yacikaga yari acyambaye amapingu
Amaze gucika abari bamufashe batangiye kumutera amabuye kugeza ubwo bari batakibasha kumubona

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved