Burera: Urubyiruko rwahawe umwihariko mu kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo kurandura burundu ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abaturage bo mu Karere ka Burera n’ubuyobozi bwako bahagurukiye guhangana nabyo by’umwihariko bihereye mu rubyiruko rufatwa nk’u Rwanda rw’ahazaza.

Akarere ka Burera gakunze kuvugwamo abantu bambutsa ibiyobyabwenge bituruka muri Uganda, ibi birimo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Blue Sky, Chance, Hosted Waragi, African Gin n’ibindi.

Mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, wabereye mu Karere ka Burera, kuri uyu wa Kabiri, hagaragajwe ko uru rugamba rugomba kurwanwa by’umwihariko n’abakibyiruka bakabigiramo uruhare.

Ibi bikorwa bizanagera ku rubyiruko rwo mu turere icumi ruturiye imipaka ikekwa kunyuzwaho ibiyobyabwenge hakorwa ubukangurambaga bwo kubirwanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Twizeyimana Hamdun, yasabye abaturage gufatanya n’inzego zose kurwanya bivuye inyuma ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Yagize ati “Umubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge kugeza ubu ni urubyiruko, birumvikana ko bitakiri ikibazo gusa ahubwo ni icyorezo. Birakwiye ko habaho ubufatanye ku nzego zose ntibibe ibya Polisi gusa ahubwo bibe mu nshingano za buri wese, aho mubibonye mutange amakuru.”

Umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera, Buhura Ntukanyagwe Valens, yasabye ababyeyi kwigisha abana babo mu miryango, anashishikariza abayobozi b’amashuri gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bintu bimunga ubwenge mu rubyiruko kuko rukunze kubikoresha mu bigare rwibwira ko bitanga umunezero nk’uko ababikoresha barwoshya. Turasaba ko ababyeyi bakwigishiriza abana babo mu miryango, abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo bagashinga ama-club yo kubirwanya. Ibi bikwiye kugera no mu midugudu kuko bimaze kuba icyorezo, ubufatanye burakenewe kugira ngo dufatanye kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge cyane mu rubyiruko.”

Ababyeyi biyemeje ko bagiye kongera imbaraga mu guca no kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Habimana Jean Pierre yagize ati “Twari dusanzwe twigisha abana bacu ububi bw’ibiyobyabwenge ariko ubu tugiye kongeramo imbaraga binyuzwe no mu mugoroba w’ababyeyi twigisha n’ababyeyi babo bakibikoresha kubireka kuko ntiyakwigisha umwana nawe akibikoresha. Ibi nitubikora hari icyizere ko bizatanga umusaruro mwiza kuko natwe ingaruka z’abana babikoresha zitugeraho.”

Uwamariya Alphonsine yavuze ko bikwiye kuba inshingano z’urubyiruko kuganira ku ngaruka z’ibiyobyabwenge ku buzima bwabo.

Yagize ati “Natwe nk’urubyiruko tugiye kwiyegereza bagenzi bacu dukeka ko babikoresha tubagire inshuti, bizatuma batinyuka batubwire impamvu bakibikoresha. Niho tuzahera dushaka umuti wabyo ndetse naho tubibonye dutange amakuru bifatwe.”

Kuva mu ntangiriro za 2018, abantu ibihumbi 4 149 mu gihugu bafashwe bagerageza gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge. Imibare igaragaza ko abagera kuri 70% mu bafatwa bagerageza kwambutsa ibiyobyabwenge muri Burera ari urubyiruko.

Urubyiruko rw'i Burera rwahawe umwihariko mu kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
Abaturage basabwe ubufatanye mu nzego zose mu kurandura ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwitabiriwe n'abantu batandukanye mu Karere ka Burera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza