00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Urubyiruko rusaga 1700 rwasoje amasomo y’indangagaciro z’Umuryango RPF Inkotanyi

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 27 Nzeri 2021 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rugera ku 1761 ruturuka mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera rwasoje amasomo rwari rumazemo amezi atatu yibanze ku ndangagaciro z’Umuryango RPF Inkotanyi rusabwa kuba umusemburo w’impinduka zikenewe mu Muryango Nyarwanda.

Aya masomo yatangiye muri Kamena 2021 ahabwa urubyiruko rugenga 1761 ruturuka mu mirenge yose y’Akarere ka Burera na bamwe mu bayobora ku midugudu n’utugari, bigishwa amateka y’Umuryango RPF Inkotanyi, amahame n’imyitwarire biranga umuryango n’abanyamuryango, uburere mboneragihugu n’ibindi.

Bamwe mu rubyiruko rwasoje ayo masomo, ruvuga ko impamba ruhakuye igiye kubabera umusingi wo guharanira guteza imbere aho rutuye no guharanira ko urundi rubyiruko rwigishwa rukareka ingeso mbi zikunze kugaragara muri bamwe muri bo zo kwishora mu biyobyabwenge.

Uwiduhaye Alliance ni umwe muri bo wahize abandi muri aya masomo, avuga ko kuri ubu agiye gushishikariza urundi rubyiruko kumenya ibyiza by’Umuryango RPF Inkotanyi kuko uyu Muryango ufite indangagaciro z’Ubunyarwanda.

Yagize ati “Twize amateka y’Umuryango RPF Inkotanyi n’indangagaciro zawo kandi nasanze zibumbatiye ubunyarwanda, ngiye kwigisha urubyiruko ndukangurire kudacika intege mu buzima no guharanira iterambere kandi abijandika mu biyobyabwenge nzabigisha kubireka no kubirwanya mu gihugu.”

Hakizimana Adrien na we yagize ati “ Mbere ntabwo nari nzi neza Umuryango nawumenye ari uko nywugezemo, twigishijwe amasomo menshi ku buryo twabishishikariza n’abandi kuko ni umuryango udaheza kandi wita ku kiremwa muntu, ngiye kuba intangarugero muri sosiyete nigishe abandi kuba intangarugero no kugira indangagaciro nyarwanda.”

Umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Robert Byiringiro avuga ko kuba mu Muryango bifitiye akamaro urubyiruko kubera amasomo n’indangagaciro batozwa bakiri bato.

Umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yagarutse ku byiza uyu muryango umaze kugeraho muri aka Karere asaba urundi rubyiruko kudacikwa n’aya mahirwe rukaza kuvoma ubumenyi bakesha iterambere.

Uru rubyiruko 1761 rwo mu Karere ka Burera ruje rwiyongera ku rundi 1802 rwo mu Karere ka Rulindo, 2200 rwo mu Karere ka Gicumbi, 1782 Gakenke na 750 bo mu Karere ka Musanze bose bamaze guca mu ishuri ry’umuryango bigishijwe amateka, amahame n’indangagaciro z’Umuryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Urubyiruko rwasoje amasomo rwahawe ishimwe
Senateri Dr Habineza Faustin atanga igare ku rubyiruko rwahize urundi mu masomo
Umuyobozi w'Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Burera Uwanyirigira M. Chantal atanga ishimwe ku bahize abandi
Uwiduhaye Alliance wahize abandi we yashyikirijwe inka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .