Burera: Umugore yarohamye atwaye ubwato apfana n’umwana we

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Uwiduhaye Joselyne wari utwaye ubwato ahetse umwana we w’amezi atanu yarohamye mu kiyaga cya Burera apfana n’umwana we, ku wa Mbere tariki ya 5 Nzeri 2016.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko abantu umunani hamwe n’uruhinja aribo bari muri ubu bwato n’imitwaro yabo ndetse baje kurohama ubwo bari bageze ku nkombe bagiye kuva mu bwato bahita bahura n’umuhengeri, barindwi muri bo bararokoka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Gasasira Innocent yatangarije IGIHE ko muri ubu bwato harimo abantu icyenda bari baturutse mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Ndago, bavuye kurema isoko rya Rusumo riherereye mu Murenge wa Butaro.

Ashimangira ko muri aba bantu barindwi muri bo babashije kurokoka ndetse ko uru rupfu rwatewe n’uko abari muri ubu bwato nta myenda yagenewe abakora ingendo zo mu mazi bari bambaye.

IP Gasasira Innocent yagize ati “Byabaye ku gicamunsi nko mu ma saa Cyenda, ikosa bakoze ni uko batari bambaye imyenda yabugenewe.”

Yasabye abaturage kujya bagendera mu bwato bwa moteri ndetse bakanambara imyenda yabugenewe mu gihe bagiye kujya mu mazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza