Burera: Polisi yataye muri yombi babiri yafatanye amasashe ya pulasitiki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ukuboza 2017 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017, Polisi mu Karere ka Burera yafashe imodoka ipakiyemo amapaki 60 y’amasashe ya pulasitiki yinjizwaga mu Rwanda.

Ayo masashe yari mu modoka ahishwe mu bindi bicuruzwa bibuzanyijwe mu Rwanda birimo inzoga yitwa Blue Sky itemewe mu gihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yavuze ko ayo masashe yafatiwe mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo n’Umutwe wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) nyuma y’aho abayapakiraga mu modoka bayambukije Ikiyaga cya Burera.

Yavuze ko imodoka yari ipakiyemo ayo masashe yafashwe ahagana saa cyenda zo ku gicamunsi cy’uwo munsi; kandi ko harimo amapaki 60 ya Blue Sky.

Abantu babiri babifatanywe barafunzwe. Ni mu gihe amasashe ya pulasitiki yabuzanyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2008.

IP Gasasira yibukije ko amasashe ya pulasitiki yangiza ibidukikije; bityo asaba buri wese kwirinda kuyinjiza mu gihugu, kuyacuruza no kuyakoresha.

Mu mezi abiri ashize Polisi muri aka karere yafatanye abantu bane amasashe ya pulasitiki ihihumbi 24 barimo kuyinjiza mu gihugu bayakuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Na none muri Gashyantare uyu mwaka, Polisi mu Karere ka Gicumbi yafashe amakarito 60 yayo. Mu Ukuboza umwaka ushize, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera no kubungabunga ibidukikije (REMA) bafashe amakarito 2,175 y’amasashe ya pulasitike.

Umuntu ugurisha amasashe ya pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi kugeza ku bihumbi magana atatu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 433 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu kugeza ku bihumbi ijana kandi akamburwa iyo sashe. Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri.

Mu rwego rwo kurushaho gufatanya n’izindi nzego kurengera ibidukikije, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe gukumira no kurwanya ibyaha byo kwangiza ibidukikije (Environmental Protection Unit). Na none Polisi n’izindi nzego zirimo iza Leta n’izikorera basinye amasezerano y’ubufatanye mu kubirengera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza