Burera: Inkuba yakubise abana babiri bavukana umwe yitaba Imana

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 11:39
Yasuwe :
0 0

Abana babiri bavukana bo mu Kagari ka Rukandabyuma mu Murenge Rugengabari mu Karere ka Burere mu ntara y’Amajyaruguru, bakubiswe n’inkuba umwe ahita yitaba Imana.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 14 Nzeri 2017, nibwo aba bana babiri b’inkurikirane barimo ufite imyaka 13 n’uw’imyaka 16 bakubiswe n’inkuba umuto ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabari, Mbarushimana Emmanuel, yemereye IGIHE iby’aya makuru avuga ko inkuba yabakubitiye ku rugo.

Yagize ati “ Nibyo yabakubise ari babiri umuto w’imyaka 13 ahita apfa, mukuru we we bahise bamujyana kwa muganga ako kanya.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bw’uyu mwana wundi wahise ujyanwa kwa muganga bumeze neza kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017 yahise asezererwa mu bitaro agataha.

Uyu muyobozi yasoje avuga ko ari bwo bwa mbere abantu bo muri aka gace bakubiswe n’inkuba anagira inama abaturage yo kujya bashyira imirindankuba ahantu hose hahurira abantu benshi mu rwego rwo kwirinda ibi biza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza