Burera: Imvura idasanzwe yangije inzu 197 n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Inzu 197 zo mu mirenge ya Gahunga na Rugarama n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rugarama mu Karere ka Burera byangijwe n’imvura idasanzwe yaguye muri iki cyumweru, isiga miryango idafite aho kwikinga.

Uretse izi nzu n’urwibutso, iyi mvura yasenye ibikorwa remezo birimo ibiraro icumi byacitse, imihanda n’Ikigo cy’amashuri cya Karangara, na hegitari 191 z’imyaka zirangirika

Abaturage bavuga ko mu mitungo bari bafite nta na kimwe baramuye.

Umuturage witwa Mujawamariya Dativa nawe yagize ati “Iyi mvura twagushije yarigiye kutwica, ubu inzu yanjye yarengewe n’amazi ndimo kuraraguzwa aho ngeze, nta twenda two kwambara mfite, ibyo kurya ntabyo mfite n’utwo nari mfite amazi yaradutembanye niyo mpamvu turimo gusaba ubufasha kuko iyi mvura ntaho idusize.”

Mugenzi we Hakizimana Fabien yagize ati “Iyi mvura yaguye yadukozeho, ngira ngo urabona uko inzu yanjye yabaye, ntabwo natekereza kuyisubiramo. Si ibyo gusa aha hepfo nari narahahinze ibirayi kuri hegitari zirenga ebyiri byajyaga byera nkahasarura toni zirenga enye, ubu ntiwamenya ko higeze umurima ntacyo nzahakura , turasaba ko badufasha tukabona aho twikinga, tukabona n’icyo tugaburira imiryango yacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwamariya Florence, yihanganishije iyi miryango yagezweho n’ibiza, anabizeza ubuvugizi ku bafatanyabikorwa bakorana.

Yagize ati “Ubu muri raporo dufite y’agateganyo amazu 197 niyo yangirijwe n’ibiza, Urwibutso rwa Rugarama n’ibindi bikorwa remezo, ubu rero icyo turimo gukora ni ubuvugizi bwihuse mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana tukareba uburyo twafasha iyi miryango, kandi twarabitangiye iki kibazo kizakemurwa vuba, naboneraho kubihanganisha mbizeza ko tuzababa hafi.”

Umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA), Remy Kagawa, yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose mu cyumweru kimwe hagasanwa ibikorwa remezo by’ibanze.

Yagize ati “Mu bintu byihutirwa tugiye gukora harimo no gufungura inzira kuko n’imihanda yarangiritse hakabaho koroshya ubuhahirane kuko imihanda yarangiritse no kuhacisha igare ntibyoroshye n’abanyamaguru ni ukwigengesera kuburyo mu gihe cy’ icyumweru iki kibazo kiba gikemutse.”

Iyi mvura idasanzwe yaguye mu birunga igateza umwuzure ukangiza imyaka, inzu n’ibikorwa remezo bitandukanye yaherukaga kugwa mu myaka icumi ishize. Abaturage bafite impungenge ko byakongera kubaho kuko imvura ikomeje kugwa ari nyinshi.

Amazi ava mu birunga yasenyeye abaturage
Habaruwe inzu 197 zangiritse i Burera, imiryango isigara ntaho gukinga umusaya
Ibikorwa remezo birimo ibiraro byangiritse bikomeye
Abaturage barimo gucukura ibirayi byarengewe n'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (106634) visits: 11; popularity: 10 Re-process this page