Iki kigo Nderabuzima cyatangijwe mu 2012, ariko ntaho gukorera cyagiraga, bigatuma serivisi gitanga zitanozwa uko bikwiye.
Inzu ebyiri cyubakiwe zirimo iy’ababyeyi ndetse n’iyo abarwayi barwariramo mu gihe bibaye ngombwa ko bakurikiranwa n’abaganga badataha, zubatswe ku nkunga y’Umuryango ‘Inshuti mu Buzima’.
Dukunduwiduhaye, Umujyanama w’ubuzima yagaragaje bimwe mu bibazo abagana iki kigo Nderabuzima bajyaga bahura na byo.
Yagize ati “Mbere twahuraga n’ibibazo by’ababyeyi babyariraga hano bagataha bananiwe kuko bararaga na bi bitewe n’inyubako zidahagije, ariko ubu iki kibazo kigiye gukemuka.”
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ruhombo,Mukasine Angelique yavuze ko izi nyubako zije koroshya uburyo abarwayi bakirwaga.
Yagize “Mbere abarwayi babiri bararaga ku gitanda kimwe, ababyeyi bakarara hamwe n’abandi barwayi ariko ubu dufite inyubako zihagije zo gutanga serivisi ku batugana, gusa turacyafite imbogamizi z’abakozi bacye, ariko twabiganiyeho n’umufatanyabikorwa Inshuti mu Buzima atwemerera ko na cyo kigiye kwigwaho.”
Dr Alex Coutinho uyobora uyu muryango mu Rwanda, avuga ko uburyo uwifuza wese gukorera mu Rwanda yoroherezwamo, ndetse n’icyerekezo cy’ubuyobozi bw’igihugu, ari byo bituma uyu muryango uhora wifuza gufatanya na leta y’u Rwanda mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abanyarwanda.
Iki kigo Nderabuzima gifite abaforomo barindwi mu gihe bivugwa ko hakenewe abandi batanu kugira ngo serivisi zose gitangwa zigezwe ku bakigana bakabakaba 11 480.





TANGA IGITEKEREZO