Kwamamaza

Burera: Hari igiti abakobwa bagumiwe bahobera bakabona abagabo

Yanditswe kuya 7-08-2016 saa 14:27' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Bitera agahinda abakobwa bageza igihe cyo gushaka ntibabone ubabaza izina, ndetse bituma hari ababigirizaho nkana bagatangira kubahimba amazina abaninura bakajya bahorana ipfunwe mu bandi.

Imvugo nko kugumirwa, guhera ku ishyiga n’izindi zitirirwa abakobwa bageze imyaka yo gushaka ariko ntibabone abagabo, niho bihera bagatangira kuba iciro ry’imigani aho bageze hose bati ‘nyirakanaka yageze ku ishyiga.’

Ku batuye mu Kivumu ho mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera bamaze kubona igisubizo cyo kuva ku ishyiga. Aha hari igiti cy’umuvumu bavuga ko gitera ishaba, cyane ku bakobwa bagumiwe kuko bakivaho bakabona abagabo, ndetse abahatuye bahamya ko nta mukobwa waho ugumirwa.

Iki giti gihereye muri metero 200 uvuye ku kiyaga cya Burera. Abaturage bagituriye bavuga ko abakobwa bagumiwe bahaza mu masaha y’ijoro bakagihobera, mu gihe gito bagahita babona abagabo.

François Seninga, umwe mu baturage baganiriye na RBA yagize ati “ Iki giti gitera ishaba. Abakobwa bagumiwe, baza nijoro bagasoromaho ishami, ushoboye akurira kandi abo bari baragumiwe babonye abagabo. Umwe yashakiye mu Mugera mu Kidaho, undi yashakiye muri Kagogo.”

Ezechiel Senkwangu, umusaza w’imyaka isaga 80 avuga ko atazi igihe cyaterewe, ndetse ngo n’abantu ba kera bazaga kugishakaho imigisha. Uyu yemeza ko hari abakobwa bari baragumiwe bagihobera bagashaka.

Ati “Bariho ariko. Baragihobeye barashaka kandi bari baragumiwe.”

Aba baturage kimwe n’abandi bose bemeza ko nta mukobwa uhari wagumiwe, gusa ntibyorohera buri wese ubikeneye kubona uwihandagaza ngo avuge ko yabonye umufasha nyuma yo kugihobera.

Iki giti kirubahwa

Mu gihe bakoraga umuhanda icyo giti gihagazemo mu bihe byashize, abahaturiye basobanuriye abawukoze iby’icyo giti ku buryo byatumye bakireka, ndetse ngo nta n’umwe ucyendereza.

Gusa kuri ubu uyu muhanda uri gukorwa neza ndetse uzashyirwamo kaburimbo, hakaba hari impungenge ko iki giti gishobora kuzatemwa, ayo mahirwe kuri bamwe akayoyoka.

Aba baturage basaba ko iki giti kitazakorwaho, kugira ngo amateka yacyo benshi bafata nk’ukuri atazasibanga muri ako gace.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved