Burera: Hafashwe toni imwe n’ibiro 700 by’amabuye y’agaciro yinjizwaga mu buryo bwa magendu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Gicurasi 2018 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera, ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri aka karere ndetse n’abaturage, ku itariki ya 22 Gicurasi bafatiye mu mudugudu wa Mushunga akagari ka Nyirataba Umurenge wa Kivuye, imifuka 30 y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram na Gasegereti, ipima toni n’ibiro hafi 700 yinjizwaga mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bashingiye ku makuru bahawe n’abaturage, ayo mabuye yafatiwe ku mupaka wa Buhita uhuza u Rwanda na Uganda, akaba yari apakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser.

Ati “Abaturage baturiye uriya mupaka wa Buhita baduhaye amakuru ko hari imodoka itwikiriyeho ihema ipakiye amabuye y’agaciro bakeka ko ari magendu, dufatanyije n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) igeze mu kagari ka Nyirataba turayihagarika, tubajije abari bayitwaye ibyangombwa byo kwinjiza aya mabuye mu gihugu barabibura.”

CIP Twizeyimana, yavuze ko abari muri iyo modoka barimo umugabo w’imyaka 42 y’amavuko n’undi wa 48 y’amavuko, bakaba barahise bashyikirizwa ubugenzacyaha bukorera i Buhita, mu gihe hagikurikiranwa ibyayo mabuye.

Yasabye abishora mu bucuruzi bwa magendu kubireka, kuko ari ukwica amategeko kandi binadindiza ubukungu bw’igihugu.

CIP Twizerimana yagize ati ’’Abashaka gukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, hari inzira zagenwe banyuramo bagahabwa ibyangombwa kugira ngo babukore mu buryo bukurikije amategeko kandi n’igihugu kinjize imisoro yifashishwa mu kugiteza imbere.”

Yakomeje avuga ati “Ntabwo inzego zibishinzwe zarebera abinjiza amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu n’ibindi bicuruzwa rimwe na rimwe bitanemewe gucururizwa mu Rwanda, abazajya babifatirwamo bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.”

CIP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru, anakangurira abandi kujya bihutira gutanga amakuru, kugirango icyabahungabanyiriza umutekano gikumirwe kitaraba.

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere dukunze gukoreshwa nk’inzira ya magendu ku bicuruzwa birimo inzoga zitemewe gucururizwa mu Rwanda, ndetse n’ibiyobyabwenge bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza