Burera: Baracyavoma mu mariba bafukura mu bishanga kubera kubura amazi meza

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 8 Ukuboza 2017 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Murenge wa Kivuye bahangayikishijwe no kuba nta mazi meza uyu murenge ugira bavuga ko bavoma ay’amariba baba bafukuye mu bishanga.

Aba baturage bifuza ko leta yabafasha na bo ikabagezaho amazi meza kuko ngo kuyabona kuri bo babona ari nk’inzozi kuko muri uyu murenge hose amazi meza agera mu kagari kamwe nabwo rimwe na rimwe.

Ndorimana Boise yagize ati “Nta mazi meza twebwe tugira kuko tujya mu kabande tugacukura amasoko tukaba ariho tuvoma, yasibangana ukongera ugafata ahandi ukahacukura gutyo gutyo; ubwo nibwo buryo tubonamo amazi kuko umurenge wose nta mazi ugira. Leta iturwanyeho yatugezaho amazi meza natwe.”

Nyiransengimana Veneranda na we yagize ati “Kuva nabaho ntituragira amazi meza kuko ducukura amariba akaba ariho tuvoma, iyo twitegura nk’abashyitsi nibwo dutuma abana kuyavoma na bo bagakoresha igihe kirenga amasaha ane cyangwa bakajya kuyavoma muri Uganda, none ubu inzira zaho nazo ntizikiri nyabagendwa twarabiretse.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuye, Mugiraneza Ignace avuga ko iki kibazo gihari muri uyu murenge, ko nta mazi ugira ariko ko babishyize mu ngengo y΄imari y’uyu mwaka bakaba bategereje igisubizo bazahabwa n’Akarere ka Burera.

Ati “Ikibazo cy΄amazi muri uyu murenge kirahari ariko twagishakiye umuti kuko amazi meza yari ari mu kagari kamwe gusa, ariko bizagera mu kwa gatatu k’umwaka utaha abaturage hafi ya bose babonye amazi meza kuko twabishyikirije akarere bishyirwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka natwe ubu dutegereje igisubizo.”

Kugeza ubu abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza bangana na 84.8%, bavuye kuri 74.2% mu 2010, mu gihe mu karere ka Burera bageze kuri 83% .

Hejuru ku ifoto: Abana bari kuvoma mu iriba ryafukuwe mu mubande


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza