Burera: Amata yabaye menshi bayaburira isoko

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Aborozi bo mu karere ka Burera, by’umwihariko mu murenge wa Butaro bagaragaje ko babangamiwe no kuba babona umukamo mwinshi w’amata ariko bakawuburira isoko.

Mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera, litilo y’amata yavuye ku mafaranga 200 ubu iri ku mafaranga 130.

Impamvu y’uko kugwa kw’ibiciro by’amata ni ukubera ko ikaragiro ry’amata rya Cyanika ryafunze imiryango.

Bamwe mu borozi baganiriye na IGIHE, bagaragaza ko mu myaka yashize bari bafite ibibazo by’umukamo muke, ariko aho baherewe amahugurwa ku bworozi bw’inka umukamo wabonetse ari mwinshi.

Babazwa n’uko nyuma yo kubona umukamo mwinshi aribwo bahise Babura aho bawugurisha.

Hakizimana Feneas yagize ati “ Twahawe amahugurwa ku bworozi bw’inka za kijyambere zitanga umukamo mwinshi kuko mbere twororaga nabi kuburyo inka ntacyo zabaga zitumariye, none n’aho tuboneye amata ahagije twayaburiye isoko, turasaba ko baduha ikaragiro tukabona aho tuyagurisha”.

Nayituriki Védaste na we yagize ati “Dufite inka nyinshi zitanga umukamo uhagije ariko ntacyo bitumariye kubera ko tutabona aho tuyagemura. Twari dufite umugiraneza wazaga kuyafata aturutse mu murenge wa Kivuye akaduha 130 Frw kuri litiro kandi nayo ntayatware yose kuko naho hari inka nyinshi, ubu byaduteye ibihombo kuko no kubona ayo wishyura abashumba ni ingorabahizi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko mu gihe gito iki kibazo kizaba cyabonewe umuti.

Yavuze ko ikaragiro rya Burera rigiye gufungura imiryango vuba aborozi bakongera kubona aho bafgurisha amata.

Yagize ati “Sinavuga ngo rizakora muri uku kwezi kuko ibiganiro bigikomeje n’abashaka kuyajyana Gicumbi byakunda kuko tugiye kuhubaka ikaragiro rizajya ritunganya amata litiro 2500. Ni menshi kuburyo amata yo muri Burera na Gicumbi azabona isoko rihagije, kandi na Rulindo hazubakwa irindi rikora amata y’ifu mu gihe kitarenze amezi atatu ku buryo bizakemura iki kibazo”.

Mu murenge wa Butaro honyine habarurwamo inka 2215 , zitanga umukamo wa litiro 2000 ku munsi.

Aborozi bo mu karere ka Burera bagaragaje ko babangamiwe no kuba babona umukamo mwinshi w’amata ariko bakawuburira isoko.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza