Burera: Abayobozi 69 b’utugari bamaze imyaka ibiri badahabwa amafaranga ya misiyo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 7 Kamena 2018 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’utugari muri Burera batakambiye akarere bagasaba kubishyura amafaranga bagenerwa bagiye muri misiyo basinyiye ariko bakaba bagiye kumara imyaka ibiri batarayahabwa.

Kuva muri Kanama 2016 kugeza muri Kamena 2018, abayobozi 69 b’utugari tugize Akarere ka Burera ntibarahabwa amafaranga mu gihe abo mu mirenge no mu Karere bayabonera igihe.

Abaganiriye na IGIHE batifuje ko amazina yabo atangazwa bagaragaje ko iki cyemezo cyo gutanga amafaranga ku bayobozi bamwe, abandi bakirengagizwa bakibona nk’ubusumbane.

Umwe muri bo yagize ati “Maze imyaka itatu mu kazi, nagiye mu nama zo ku karere zirenga 20 ari nako nsinyira amafaranga ya misiyo, urumva ayo mafaranga uko angana nyamara kuri konti yanjye nabonyeho ibihumbi icumi gusa. Ntabwo batubwira impamvu aya mafaranga yatinze bigeze nyamara abo ku mirenge no ku karere bayabahera igihe, tubona ko ari ubusumbane budasobanutse. Turasaba ko badufasha bakatubwira ikibura kigakorwa natwe tukabona amafaranga yacu.”

Undi gitifu ukorera mu Murenge wa Kinoni yagize ati “Ubundi iyo tugiye mu nama ku Karere hari amafaranga ya misiyo dusinyira tukayahabwa n’ababa batumije iyo nama, ariko ikibabaje ni uko abandi bayaduha nta n’ukwezi gushize ariko akarere kakaba karayatindanye gutya ntibanatubwire icyabiteye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yavuze ko yakurikiranye agasanga iki kibazo gihari.

Yagize ati “Nibyo koko iki kibazo nkimara kumenya imiterere yacyo nahise mbikurikirana nsanga koko gihari, nabajije mu rwego rw’imiyoborere myiza bambwira ko hari abatarabona amafaranga yabo ya misiyo kubera ko impapuro bajyaga buzuza mbere zahindutse. Ubu haje inshya buzuzamo na nimero z’indangamuntu. Ubwo mbimenye ndabikurikirana izo mpapuro zuzuzwe vuba kugira ngo babone amafaranga yabo.”

Umukozi wa Leta afatwa nk’uwagiye mu butumwa bw’akazi, igihe yagiye gukorera akazi mu bilometero birenze mirongo itatu uturutse aho asanzwe akorera, kandi akamara nibura amasaha atanu mbere yo kugaruka. Urwego rwohereje umukozi mu butumwa imbere mu gihugu rumugenera amafaranga y’ingoboka, ay’ifunguro n’ay’icumbi igihe yaraye.

Abayobozi b’utugari muri Burera iyo batumijwe mu nama ku karere, iyo bagaburiwe bahabwa ibihumbi 13 Frw, batahabwa ifunguro bakagenerwa asaga ibihumbi 17 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yijeje ko ikibazo cy’abatarahabwa amafaranga kigiye gushakirwa umuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza