Burera: Abasore batatu bafatiwe mu cyuho bakekwaho kwiba mudasobwa z’ishuri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Nyakanga 2019 saa 02:04
Yasuwe :
0 0

Abasore batatu barimo babiri bafite imyaka 22 n’umwe ufite 18, bafatiwe mu cyuho bakekwaho kwiba mudasobwa z’ishuri rya Maya II riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera.

Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019 nibwo aba batawe muri yombi, ubwo umuzamu w’ishuri rya Maya II yicuye agiye kureba uko umutekano w’aho arinda wifashe maze abona abasore babiri birutse.

Ushinzwe uburezi mu Karere ka Burera, Musabwa Eumene, yabwiye IGIHE ko uyu muzamu yahise ajya kureba ko nta kintu bibye maze abona idirishya rimwe baryishe, arungurutsemo abona harimo umuntu.

Ati “Akimara kubona abo bajura babiri birutse yahise areba asanga bangije idirishya arungurutsemo abona ikindi gisambo noneho aratabaza, cyo gihita cyurira cyihisha mu gisenge ariko abaturage na polisi bamutabara byihuse.”

Uwari yihishe mu gisenge yahise atabwa muri yombi, ababwira n’abo bari kumwe na bobahita bafatwa.

Musabwa yakomeje ashishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri gucunga neza ububiko bwa za mudasobwa, anagira inama abafite umugambi wo kuzib, kubireka kuko iminsi y’umujura ari 40.

Aba bakekwaho ubujura bashyikirijwe Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Gahunga.

Abakekwaho ubujura uko ari batatu bose bafashwe
Mudasobwa zari zigiye kwibwa ariko umuzamu aratabara
Uwari winjiyemo imbere ni we wabanje gufatwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza