Burera: Abakoraga urugendo rw’amasaha atandatu bajya kwiga bagiye kubakirwa amashuri

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buvuga ko mu gihe cya vuba abatuye mu Kagari ka Mariba, Umurenge wa Gitovu, mu Karere ka Burera, bagiye kubakirwa ibyumba by’amashuri kugira ngo abana baruhuke urugendo rw’amasaha atandatu bakora buri munsi bajya kwiga.

Ababyeyi bo muri aka kagari bavuga ko iyo abana babo barangije amashuri abanza bacibwa intege no gukomeza ayisumbuye kubera urugendo bakora bajya kwiga.

Muri aka kagari hari ishuri rimwe ribanza rya Kiboga, aho abaharangije bakomereza amasomo yabo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gicura, kugenda no kugaruka bagakoresha amasaha atandatu cyangwa bafite amafaranga batega ubwato bubambutsa ikiyaga cya Burera.

Umubyeyi witwa Matabaro Venuste yagize ati "Iyo abana bacu barangije amashuri abanza birabagora gukomeza ayisumbuye, kuko kujya kuri Gicura bakora urugendo rw΄amasaha atandatu. Kubera umunaniro wababyutsa ngo bajye kwiga bati twarushye ntitwagerayo, biga nka gatatu mu cyumweru cyangwa kabiri”.

Akomeza avuga ko “Kubera kwiga nabi, batsindwa bagacika intege bigatuma barivamo bakirirwa bazerera abandi bagatoroka bakajya gushaka amafaranga”.

Matabaro avuga ko bafite ishuri hafi aabana bakwiga biboroheye, uburenganzira bwabo bwo kwiga bukubahirizwa.

Ntawugayake Stephanie nawe ati "Kugira ngo abana babashe kujya ku ishuri ni uko dukodesha ubwato, ntanga nka 600, iyo ayo mafaranga abuze barasiba, hari n΄abava ku ishuri babura ayo kubambutsa bakaharara bakabambutsa nka saa sita z΄ijoro twahangayitse”.

“Ufite abana barenze umwe ubwo bushobozi ntiyabubona buri munsi, bituma bava mu ishuri bamwe bakajya mu myuga abadafite ubushobozi bakicara, badufashije bakatwubakira ishuri hafi, abana bacu bakwiga natwe tukishima”

Akaliza Benitha ni umwe muri aba banyeshuri bagorwa n΄urugendo bakora bajya kwiga, uvuga ko kubyuka ibicuku bituma basinzira mu ishuri, bikabatera n΄umunaniro ukabije byose bikabaca intege.

Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gitovu iri shuri riherereyemo Bapfakurera Faustin, avuga ko iki kibazo gihari kandi gihangayikishije

Yagize ati "Byo birumvikana, ijana ku ijana abana barangiza amashuri abanza muri Kiboga ntabwo baza gukomeza amashuri yabo hano, kubera ko bamwe baba baturuka kure, natwe turabibona rwose kuko hari benshi bata ishuri kubera urwo rugendo rurerure bakora, bagahitamo gukomeza imyuga cyangwa bakicara mu rugo, ariko turacyakora ubuvugizi ngo begerezwe ishuri”.

Guverineri w΄Intara y΄Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko muri aka kagari hagiye kubakwa ibyumba by΄amashuri aba banyeshuri bazakomerezamo amashuri yisumbuye, kandi bizakorwa mu gihe cya vuba kuko ubushobozi buhari

Yagize ati "Kubwira umwana ngo ajye ku ishuri, ejo akakubwira ko yananiwe agasiba, ni ikibazo, ubu twabemereye ko dufatanije n΄Akarere tububakira byihutirwa ibyumba by΄amashuri by’imyaka icyenda kuko n΄ubushobozi bwo kubyubaka burahari, turabizeza ko bigiye gukorwa bikubakwa byihutirwa iki kibazo kigakemuka"

Abarangiza amashuri abanza mu ishuri ribanza rya EP Kiboga ryo mu Kagari ka Mariba, bakomereza amashuri yisumbuye mu Rwunge rw΄amashuri rwa Gicuba kuri ubu ryigamo abanyeshuri basaga 900, naho kugeza ubu hari ikibazo cy΄ubucucike, no kuba hari intebe nke kuko hari n΄abiga bicaye hasi.

Bamwe mu banyeshuri rimwe na rimwe batega ubwato ubundi bagakora urugendo rw'amasaha atandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza