Burera: Abahoze ari abarimu bishyuza Akarere miliyoni 19 Frw z’ibirarane by’imishahara

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Abahoze ari abarimu bagera kuri 67 bo mu karere ka Burera, bavuga ko kuva bahagarikwa mu kazi batigeze bishyurwa ibirarane ku mishahara bakoreye, bose hamwe bakaba bishyuza miliyoni 19Frw.

Aba bari abarimu basezerewe mu kazi hagati ya 2000 -2009 bitewe nuko batari bafite impamyabumenyi zibemerera gukora umurimo w’uburezi. Gusa bavuga ko ubwo basezererwaga, basezerewe batishyuwe ibirarane by’imishahara yabo ndetse banagaragaza ibyangombwa byemeza ko batishyuwe, ariko imyaka irenze icumi batarishyurwa.

Uwamariya Josephine yagize ati "Nasezerewe mu 2000, nari maze amezi 11 ntahembwa kandi nigisha, bampagarika batampembye. Icyo gihe twahemberwaga ku malisiti, bakazana ikirisiti kirekire kiriho abarimu benshi, batakubonaho bakavuga ngo ubwo ni imashini yagusimbutse, nyamara dufite ibyangombwa byuzuye bigaragaza ko tutarahembwa ariko ntiturayahabwa.”

“Ubu turi gusazira mu bukene nyamara bitari bikwiye kuko twarakoze, ubuyobozi nibureke kuturangarana batwishyure."

Iradukunda Faustin na we ati "Aho batugorera ni hamwe, usanga badutumiza ngo abafite ibirarane bose baze ku Karere ka Burera, tugasanga ibyangombwa byose badusaba kubagaragariza by’amafishi yacu, aho twahemberwaga, tugasanga byandagaye hanze aho wagira amahirwe ugasangamo ibyawe kuko twari twarabitanze, hari muri 2008.”

“Icyo gihe twahise tubibaha none kugeza n’ubu ntacyo bashyize mu bikorwa, ikindi kitubabaza cyane ni uko duhora mu ngendo tujya mu nama zo gukemura iki kibazo bikarangira ntagikozwe, abayobozi baraturangaranye cyane badufata nk’aho tutakoze.”

Umuyobozi w΄Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, avuga ko abari bujuje ibisabwa bamaze kwishyurwa ariko n’abasigaye bazishyurwa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Ati "Ibibazo byose twarabikusanyije, dosiye zose zari zujuje ibisabwa zarishyuwe hanyuma hasigara izitari zujuje ibisabwa, ubungubu twaranditse tubigaragariza MINECOFIN, ariko abarezi batarayabona ni bake, amafaranga yabo bazayabona muri iyi ngengo y’imari ni ukuvuga mu kwezi kwa karindwi, tunabasaba ko niba hari uwacikanwe na we yatugezaho ikibazo cye kigakemurirwa hamwe n΄ibindi."

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko abafite iki kibazo batarenze 20, abagihuriyeho bo bavuga ko ari 67.

Akarere ka Burera kijeje abo kabereyemo amafaranga ko bazishyurwa vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza