Bunani watabaye umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura yahawe akazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Bunani Jean Claude, umaze kwamamara nyuma yo gutabara umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura muri ruhurura ya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, yahawe akazi bitewe n’icyo gikorwa cy’ubumuntu yakoze.

Uyu mugabo w’imyaka 27, avuka mu Karereka Huye, afite umugore n’umwana w’amezi atandatu. Ubusanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Kuwa 1 Gashyantare 2020, yakoze igikorwa cy’ubutwari atabara umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi y’imvura, mu gihe abandi bari bashungereye bafata amafoto abandi bavuza induru.

Abantu benshi bamwoherereje ubutumwa bumushimira cyane kubera igikorwa yari amaze gukora ndetse bamwe bamushimira mu buryo bufatika.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare 2020, ibitaro bya Polyclinique de l’Etoile biherereye hafi ya Sainte Famille, byamuhaye akazi ko gukora isuku no kurinda umutekano mu kumushimira ubutwari yagaragaje.

Gusa guhabwa kazi kwa Bunani bikaba byaragizwemo uruhare n’uwari umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba kuko ari we wamuhuje n’iryo vuriro.

Ubwo Bunani yari akimara gushyira umukono ku masezerano y’akazi, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba nawe yabonye akazi kazajya kamuhemba ku kwezi, kuko bizahindura ubuzima yari abayemo.

Ati “Nishimye cyane ariko sinamenya uko nabivuga kuko mbere nta kazi nari mfite gusa nizeye ko kazankorera ibintu byinshi kakanankemurira ibibazo.”

Yakomeje ashimangira ko mbere yari abayeho nabi kuko yatwazaga abantu imizigo, agakora ubuyede n’akandi kazi gaciriritse.

Ati “Mbere nari mbayeho nabi ariko Imana iramfashije mbonye akazi, kurya najyaga guhiga amafaranga wenda nkabona icyo kurya ku buryo kubona amafaranga yo gukodesha ibindi byari bikomeye.”

Bunani avuga ko yari arimo umwenda w’amafaranga y’inzu y’amezi abiri angana n’ ibihumbi 30 Frw ariko afite icyizere cyo kuzishyura kuko yabonye akazi.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Polyclinique de l’Etoile, Dr Birahira William, yabwiye IGIHE ko bahaye Bunani akazi kubera igikorwa cy’ubumuntu yakoze ubwo yarohoraga umwana wari ugiye gutwarwa n’amazi.

Ati “Uyu musore ntabwo twari tumuzi namumenye numvise ibikowa bye ubwo nabibonaga ku mbuga nkoranyamabaga. Mu by’ukuri uyu mwana yankoze ku mutima noneho nsaba abakozi banjye kumushaka tukamuha akazi kubera igikorwa yari yakoze.”

Yakomeje agira ati “Yadukoze ku mutima cyane kuko twabonye harimo ubutwari kuko hari abari barimo kurebera abandi bafotora abandi bashungera gusa ariko kuba yarafashe urwego sinzi aho yarukuye akinjira mu mazi kugira ngo arokore uriya mwana byadukoze ku mutima.”

Uyu muyobozi avuga ko Bunani yahawe akazi k’igihe kirekire kandi nakomeza kwitwara neza hari byinshi bamuteganyiriza birimo no kumuhugura mu bintu bitandukanye.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Bunani azajya ahembwa ibihumbi 70 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.

Bunani yahawe akazi ko gukora isuku no gucunga umutekano nyuma y'igikorwa cy'ubutwari yakoze
Ibitaro Bunani yatangiyemo akazi k'ukwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza