00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bumbogo: Muri Guma mu rugo abana b’abakobwa 23 batewe inda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 Kanama 2021 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Mu gihe inzego z’ubuyobozi zikomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ho hari abana b’abakobwa batewe inda ubwo Igihugu cyari muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ko umubare w’abafite ubwandu bwa Covid-19 bibaviramo gucikishiriza amashuri.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, ubwo mu Mu Karere ka Gasabo hasozwagwa ubukangurambaga bwiswe “Operation mu mizi” bugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu.

Muri ubu bukangurambaga, abana biga mu mashuri yisumbuye n’abanza bamaze ibyumweru bitatu bahabwa amasomo atandukanye ajyanye n’uko bakwiye kwitwara no kwirinda ibishuko by’ababa bashaka kubasambanya no kubaha ibiyobyabwenge.

Ubwo ubu bukangurambaga, hagaragajwe ko mu Murenge wa Bumbogo hari abana b’abakobwa 23 batewe inda muri gahunda ya Guma mu rugo zagiye zibaho kuva uyu mwaka watangira, ku buryo batasubiye ku ishuri.

Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Bumbogo, Ingabire Fidele, yabwiye IGIHE ko aba bana batewe inda ubwo Kigali yari muri Gahunda ya Guma mu rugo.

Ati “Iki cyorezo cya Coronavirus cyatumye imyigire ihagarara ku buryo hano hari abana 23 batewe inda muri guma mu rugo kubera ibibazo bitandukanye bahuriye nabyo aho batuye ntibagaruka mu ishuri.”

Yavuze ko muri rusange hari abana 187 batagarutse ku ishuri, bituma bashyiraho amasibo yo kugenda ashakisha icyabibateye ku buryo ubu abagera ku 120 bamaze kugaruka bari kwiga.

Depite Murumunawabo Cécile yasabye ababyeyi kudahishira abantu basambanyije abana kuko bihanwa n’amategeko.

Ati “Ababyeyi bakwiye kumenya ko uko barinda abana babo ariko bagomba no kurinda abandi bana buri Munyarwanda wese akabigira ku mutima kuko ndahamya ko nta mubyeyi wasanga umwana we bari kumwangiza ngo atuze. Ikindi hari abadatanga amakuru y’abangije abana ngo baranga ipfunwe mu muryango, nta makimbirane aruta umwana w’Umunyarwanda nta n’ikizira kindi kirenze kwangiza umwana w’Umunyarwanda.”

Yakomeje yibutsa ababyeyi ko guhisha amakuru y’uwasambanyije umwana ari icyaha ndetse ari n’ubufatanyacyaha buhanwa n’amategeko.

Umwana watewe inda afite imyaka 16,utuye mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa bumbogo yavuze ko inyigisho bahawe mu byumweru bitatu zizabafasha cyane mu kwirinda abasore baba bashaka kubasambanya.

Ati “ Nkajye banteye inda nkiri muto kubera ubwana no kutajijuka ngo menye ingaruka nshobora guhura nazo ariko ubu bukangurambaga batwigishije byinshi birimo kumenya uko umuntu aba ashaka ku gushuka no kumwirinda ku buryo nkanjye ubu nta muntu uzongera kumbeshya ngo ankoreshe imibonano mpuzabitsina ntarashaka umugabo wanjye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwemeza ko abana b’abakobwa 420 aribo batewe inda zitateganyijwe ndetse bugashimangira ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro ku buryo iyi mibare izagenda igabanuka.

Operation mu muzi ni ubukangurambaga bwitabiriwe n'abana benshi muri Gasabo
Abana b'abakobwa bagiye batanga ubuhamya bw'uko bashutswe bagaterwa inda
Depite Murumunawabo Cécile yasabye ababyeyi kudahishira abantu basambanyije abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .