Bugesera: Umuyobozi wa ADEPR arashinjwa kurigisa amafaranga yagenewe kubakira uwarokotse jenoside

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Werurwe 2019 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Umwuka si mwiza namba mu bayoboke ba ADEPR, mu Karere ka Bugesera, nyuma y’aho bakusanyije amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri yo kubakira umuturage warokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa Nziyumvira Canisius, bagategereza ko yubakirwa bagaheba.

Bamwe muri aba bayoboke babwiye IGIHE ko batiyumvisha uburyo Paruwasi 13 zatanze inkunga y’asaga miliyonoi ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha umwe mu bayoboke babo gusanirwa inzu mu 2018, akaburirwa irengero ntagire icyo afashwa.

Bavuga ko aya mafaranga akwiye kubazwa umushumba wa ADEPR mu karere ka Bugesera witwa Rwigema Donatien, kubera ko ari we wayabitse.

Umushumba wa ADEPR i Ntarama, Nteziryayo Vianney, yabwiye IGIHE ko aya mafaranga yose akabakaba miliyoni ebyiri afitwe n’umushumba w’iri torero mu Karere ka Bugesera, ndetse akwiye kuyabazwa n’impamvu atayakoresheje icyo yagenewe.

Yagize ati “Akwiye kubazwa ayo mafaranga yagombaga kubakirwa inzu uwarokotse jenoside kuko yateranyijwe n’abayoboke b’amaparuwasi 13 kugira ngo uyu muturage azaremerwe, anasanirwe inzu ye mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.”

Yakomeje avuga ko uyu mushumba wa ADEPR ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, anakwiye kubazwa impamvu yanze ko abayoboke b’iri torero bo muri aka karere, bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi byari kuri gahunda.

Nziyumvira Canisius wagombaga gufashwa yavutse mu 1926. Avuga ko atazi impamvu yatumye adasanirwa inzu ye mu gihe ari nawe wahaye iri torero ikibanza ryubatsemo.

Yagize ati “Nta mwana ngira barabishe muri jenoside, nanjye bari bambwiye ko inzu yanjye bazayisana kuko irashaje ku buryo mba mfite ubwoba ko ishobora kungwira ariko igihe bambwiye cyarangiye idasanwe.”

Umushumba wa ADEPR mu Karere ka Bugesera, Rwigema Donatien, yabwiye IGIHE ko uyu muturage warokotse jenoside azasanirwa muri uyu mwaka, ahakana ko yanze ko abayoboke b’iri torero bibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni ibihuha bikwirakwizwa n’umushumba wa ADEPR i Ntarama witwa Nteziryayo, kuko sinabyanze ahubwo ni uko byahuriranye na gahunda yo kwibuka ku rwego rw’igihugu yabereye Nyaruguru, ariko twemeranyije ko bizakorwa muri uyu mwaka kandi mu nama twagiranye n’abashumba byaravuzwe ndetse nawe yari ahari.”

Avuga ko uwo mushumba w’i Ntarama afite ibibazo mu itorero birimo kuba anywa inzoga akanagira amacumbi akorerwamo ubusambanyi ndetse ari gukurikiranwa n’itorero, ku buryo ari yo mpamvu ahora ashaka kumuharabika.

Nziyumvira Canisius wagombaga kubakirwa na ADEPR Bugesera
Inzu ya Nziyumvira yagombaga gusanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza