Bugesera: Umuyobozi w’Uruganda rutunganya ibigori yatawe muri yombi akekwaho kwambura abahinzi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Nzeri 2019 saa 09:08
Yasuwe :
0 0

Kanyandekwe Christophe wari usanzwe ayobora uruganda Bugesera Agribusiness Company Ltd (BABC) rutunganya umusaruro w’ibigori ruherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kwambura abahinzi bamugemuriraga ibigori.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2019, ni bwo Kanyandekwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho uburiganya bwo kwambura abaturage ibigori bamugemuriraga ku ruganda rwe.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uru ruganda rwa BABC rwari rwarafunze kubera abahinzi bari baranze kongera kurugemurira ibigori nyuma y’uko bambuwe

RIB ibinyujije kuri Twitter , yatangaje ko uwo mugabo akurikiranyweho kwambura abaturage hakoreshejwe inyandiko mpimbano n’ubwambuzi bushukana.

Ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza