Bugesera: Nta mukobwa ugiterwa inda itateguwe kubera ishuri ry’ubuzima bw’imyororokere

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 6 Gashyantare 2019 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Buri wa Gatandatu w’icyumweru ku isaha ya saa cyenda z’amanywa, abana bo mu Mugudugu wa Rwakaramira, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Mayange, mu Karere ka Bugesera baba bicaye mu kibuga cy’umupira baganirizwa ku buzima bw’imyororokere.

Ni gahunda yatangiye nyuma y’uko muri Kamena 2018, umugoroba w’ababyeyi wo muri uyu mudugudu uhawe n’Umuryango Imbuto Foundation, imfashanyigisho yitwa ’Tuganire Mwana Wanjye’ igamije gufasha ababyeyi kuganira n’abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Iyi mfashanyigisho yateguwe nyuma y’uko bigaragaye ko iyo abana baganiriye n’ababyeyi babo, bitanga umusaruro kuruta kuganirizwa n’abandi, ariko hakaba imbogamizi y’uko nta mfashanyigisho ababyeyi bari bafite ndetse nta n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere bafite.

Abana baganirizwa imiterere y’umubiri wabo, impinduka bahura nazo, uko bakwirinda ibishuko ndetse bagahabwa n’ubuhamya bubafasha kwirinda gutera no guterwa inda zitateganyijwe.

Bamwe mu bana bitabira izi nyigisho bavuga ko zabafashije cyane kuko bisanzura bakamenya imikorere y’imibiri yabo n’amayeri abashobora kubashuka bakoresha bityo bikabafasha kwirinda.

Uwimana Shemsa yavuze ko yamenye impinduka ziba ku mubiri nko kumera amabere, kwaguka kw’amatako, kujya mu mihango, uburumbuke n’ibindi.

Ati “Namenye ko umusore cyangwa inkumi ugeze mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu atagomba kwishora mu mibonano mpuzabitsina kuko ashobora gutera cyangwa gutwara inda akaba umubyeyi imburagihe”.

Akomeza avuga ko aya masomo yatumye amenya uko yakwitwara mu gihe ari mu mihango cyane cyane kwigirira isuku.

Ati “Banyigishije ko ngomba guhindura impapuro cyangwa ibitambaro by’isuku, nkanakaraba mu gitsina byibura kabiri ku munsi kandi bya bindi nakoresheje nkabijugunya ahagenewe imyanda”.

Mugenzi we Uwazigira Leonce avuga ko inyigisho bahabwa zamufashije kumenya uko yakwirinda inda zitateguwe n’ibishuko abahungu n’abagabo bashukisha abakobwa.

“Biramfasha kuko nk’ushaka kumpa impano agamije kunsambanya ndamutahura. Hari ubwo umusore wogosha ku gasanteri yajyaga ambwira ngo nzajye nza anyogoshere ubuntu, ariko nahise ntahura ko ashaka kunsambanya kuko bari barabitwigishije”.

Rurangwa Jules avuga ko guhabwa aya masomo ari ingenzi kuko bamenyeyemo ko iyo umuhungu yatangiye kwiroteraho aba ashobora gutera inda, uko bakwirinda kuba ababyeyi bakiri bato, kuboneza urubyaro n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Namenye uburyo bukoreshwa mu kuboneza urubyaro nk’agapira, ibinini, udukingirizo, ubwa kamere ndetse n’uko nakwirinda virusi itera Sida, imitezi n’izindi ndwara”.

Bahabwa ubuhamya bubafasha

Uretse inyigisho, uru rubyiruko ruhabwa ubuhamya bwo kwirinda inda zitateguwe.

Mukamana Angelique watewe inda afite imyaka 18 yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, yabwiye urubyiruko ingaruka yatewe no gutwita akiri muto.

Avuga ko ubwo yari atwite yamaze amezi atanu atarara iwabo abana n’undi mukobwa wibana kuko iwabo bari baramubwiye ko bamuciye mu muryango ndetse badakeneye kuzabona icyo cinyendaro atwite.

Ati “Muri icyo gihe nabayeho nabi, mu rugo ntibampaga ibiryo narinjiraga mama agasohoka mbese nari narahawe akato muri make nta jambo nkigira noneho mpitamo kubahunga.”

Akomeza avuga ko akato yahawe n’ababyeyi be katumye yiheba yitakariza icyizere yumvaga yakwiyahura kuko yari amaze kwishyiramo ko ntacyo azimarira ku buryo yahise ava no mu ishuri inda itaragaragara.

Ati “Nahise mva mu ishuri nshaka kujya kwiyahura kuko sinashakaga ko hari umuntu uzambona ntwite ariko nyuma babyeyi barabimenye barangarura noneho maze kubyara umwana amaze kugira amezi atatu mpita nsubira mu ishuri.”

Umuyobozi w’umugoroba w’ababyeyi wa Rwakaramira, Nakure Vestine, avuga ko inyigisho baha abana n’ubuhamya bubafasha kuko ubundi wasangaga ku mwaka hari abana nka batanu batewe inda zitateguwe ariko ubu iki kibazo cyarangiye muri uwo mudugudu.

Ati “Ikibazo cy’abana baterwa inda zitateguwe twarakirwanyije ku buryo tugiye kumara umwaka nta n’umwe kandi mbere babaga bahari.”

Imibare ya Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yerekana ko mu 2017 abangavu bagera kuri 17337 batewe inda zitateguwe. Imwe mu mpamvu ni uko nta bumenyi baba bafite ku buzima bw’imyororokere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza