Bugesera: Inka enye zapfuye zihawe ‘aside’

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 Nzeri 2016 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera haravugwa amakuru y’inka enye zapfuye zihumanyijwe nyuma yo guhabwa ‘aside’.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko tariki 8 Nzeri 2016, aribwo izi inka uko ari enye zapfuye nyuma yo guhabwa aside n’abantu batari bamenyekana.

Radiyo Rwanda yatangaje ko nyuma y’aho bigaragariye ko izo nka zahumanyijwe hahise hafatwa umwanzuro wo kuzitwika no kuzitaba kugira ngo hatagira abaturage bazirya.

Abaturage barimo na bene zo bavuga ko batazi impamvu amatungo yabo yishwe ahumanyijwe ngo cyane cyane ko nta n’uwari warabihanangirije nibura ababwira ko zibonera.

Umugabo umwe yagize ati “Izanjye zari eshatu. Harimo n’ifite amezi makuru , ntabwo byajya munsi ya miliyoni imwe n’igice.”

Undi ati “Nta kibazo cyo kuvuga ngo twoneshaga kuko nta n’umunsi n’umwe bari batwiyama.” Undi mugore yagize ati “Urugomo nk’urwo ntabwo twarugiraga.”

Ushinzwe ubworozi mu Karere ka Bugesera, Kayitankore Leonidas, nawe yemeza ko nyuma yo gupima izo nka byagaragaye ko zahumanyijwe ndetse bikaba ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro wo kuzitwika no kuzitaba bitewe n’uko hagize umuturage uzirya yagira ingaruka zikomeye.

Yagize ati “ Tumaze kubyumva byabaye ngombwa ko tuza kuzipima ngo turebe icyo zazize, tumaze kuzisuzuma twasanze bazihaye aside bagiye bayishyira ku mababi y’ibiti inka zirya, twagiye dusanga aho bayisutse ku biti byagiye byuma kandi n’amababi yabyo yagiye atoboka.”

Ngo isuzuma ryaje kwerekana ibyo bibabi mu bifu by’izo nka hatatwa umwanzuro ko nta muntu n’umwe uzirya.

Bivugwa ko Poliisi y‘Igihugu yahise ita muri yombi abantu babiri bacyekwaho uruhare mu guhumanya izo nka enye.

Inka enye zapfuye zihumanyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza