Bugesera: Imvune n’agahinda by’abarobyi barara rwantambi mu kiyaga cya Rweru

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 22 Nzeri 2016 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Abarobyi bavuga ko barara rwantambi mu kiyaga cya Rweru bacunga imitego yabo ngo abajura batayitegura, nubwo hari igihe babaca mu rihumye, bagatahira imbeho no kuribwa n’imibu.

Imvura,imibu, kwibwa imitego, kumara igihe kirekire bari kure y’imiryango yabo ni bimwe mu byugarije abarobyi bakomoka mu Karere ka Ngoma, bajya kuroba mu Kiyaga cya Rweru mu Karere ka Bugesera.

Aba barobyi bavuga ko bamara iminsi iri hagati ya 15 na 30 kure y’imiryango yabo, barara mu mazi, bacungana n’abajura, babaho mu buzima bavuga ko bubagoye, mu gihe baba biteze ko mu mvune zabo ari ho hava ibibatungira imiryango.

Nsabimana Jean Claude, akomoka mu Karere ka Ngoma, yagize ati “Kubera ikibazo cy’abajura bategura imitego twateze, ubu twafashe icyemezo cyo kujya tuzirika imitego ku bwato bwacu bw’ibiti hanyuma tukarara mu kiyaga, ariko nanone hari igihe agatotsi katwiba bakayitegura.”

Mugabowimbere Jean Claude, avuga ko we na bagenzi be bamara iminsi isaga 20 mu kiyaga. Yagize ati “Turara muri ubu bwato bw’igiti. Imbeho, imibu biba bitumereye nabi ariko nyine twaramenyereye nibwo buzima tubayemo.Tutavunitse ntitwabona ibitunga imiryango yacu.”

Kimonyo Augustin, ni umurobyi uvuga ko amaze kwibwa imitego inshuro nyinshi. Yagize ati “Abajura bakoresha ibintu bita imikwabo, bakadukwegera imitego tugataha amaramasa.”

Aba barobyi bavuga ko mu kwezi bakorera amafaranga ari hagati y’ibihumbi 30 na 40, kubera ko umusaruro w’amafi wagabanutse mu kiyaga, amafaranga abatungira imiryango ikabaho mu buzima buciriritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Hakizimana Elie, avuga ko ikibazo cy’abajura bategura imitego y’abarobyi atari akizi.

Yagize ati “Icyo kibazo reka tugikurikirane, ntabwo nakivugaho byinshi. Twagikurikirana tugashaka umuti wacyo, ndumva ari ikintu cyoroshye cyane twagishakaho amakuru tukagicyemura byihuse.”

Akomeza avuga ko Akarere ka Bugesera gahereye ku mahirwe gafite yo kugira ibiyaga byinshi, kagiye gushyira ingufu mu guteza imbere amakoperative y’abarobyi, mu minsi ya vuba ngo hazashakwa ahantu ho gucururiza amafi by’umwihariko mu Mujyi wa Nyamata.

Ibi bikazafasha abanyabugesera kubona aho bagurira amafi habegereye, dore ko bari basanzwe bajya kuyagurira mu Mujyi wa Kigali kandi yarobwe mu biyaga byo mu Karere kabo.

Ubu bwato bw'ibiti ni bwo abarobyi bararamo bacungana n'abajura
Hari abasasa ku nkombe z'ikiyaga cya Rweru
Abarobyi bavuga ko umusaruro w'amafi wagabanutse

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza