Kwamamaza

Bugesera :Impungenge ni zose ku babyeyi b’abana barohama mu biyaga

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 12:26' na Emma-Marie Umurerwa


Ababyeyi baturiye ibiyaga bafite impungenge z’abana babo barohama iyo bagiye kuvoma aho rimwe na rimwe babanza kwidumbaguza kandi bataramenya koga.

Iki kibazo gifitanye isano n’ibura ry’amazi mu duce tumwe na tumwe tw’akarere ka Bugesera aho abaturage babura andi mahitamo bakayoboka ay’ibiyaga.

Ahanini abana bari hagati y’imyaka itanu n’icumi ni bo bateye impungenge ababyeyi babo aho usanga babatuma kuvoma bakabanza kujya koga, maze utabimenyereye akamira nkeri iyo nta mugenzi we uri hafi aho ngo amurohore.

Izi mpungenge zifitwe n’ababyeyi bo mu Mirenge igize Akarere ka Bugesera, irimo Nyamata, Gashora, Kanzenze, Mareba n’iyindi.

Mukamuvoma Leocadie, avuga ko iyo atumye abana kuvoma mu kiyaga kitwa ‘Rwanda nziza’ asigarana umutima uhagaze.

Yagize ati « Abana bacu bagiye kuzashirira muri kiriya kiyaga. Ubatuma amazi aho kuvoma ngo batahe bakabanza bakidumbaguza. Bamwe bajya bamira nkeri, abandi akabatwara. Nzi abana bageze kuri bane bamaze gupfira muri kiriya kiyaga."

Bugingo Ignace utuye mu Murenge wa Nyamata, avuga ko abana be ndetse n’aba baturanyi bavoma amazi ya Cyohoha ya ruguru. Aya mazi akaba anavomwa n’abatuye mu b’imirenge itandatu y’icyahoze ari Komine Ngenda, Kanzenze na Gashora.

Yagize ati “Ni hafi y’ikiraro cya Mareba, abana bajya ku kiraro hejuru bakidumbura mu mazi hasi. Ni amazi asa nabi cyane, dufite impungenge ko azatumarira abana kuko hari n’abajya bamira nkeri bari kuyidumbaguzamo."

Nk’uko aba babyeyi babivuga, ngo kohereza abana kuvoma mu biyaga ni amaburakindi, kuko uretse kuba bamira nkeri, ngo banahakura n’indwara zitandukanye zirimo inzoka zo mu nda, impiswi, inkorora n’izindi. Ariko kandi ngo nta yandi mahitamo bafite kuko nta yandi mazi meza baba bafite. Akarere ka Bugesera gafite ibiyaga bisaga 10, amazi yabyo niyo abaturage bakoresha imirimo yo mu rugo itandukanye ndetse bakanayanywa.

Umuyobozi uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura mu Karere ka Bugesera, Tuyisenge Vedaste, avuga ko ikibazo cy’amazi muri aka Karere kizwi.

Yagize ati "Dufite uruganda rukora amazi angana na metero kibe 3600 ku munsi mu gihe hacyenewe amazi angana na metero kibe 12000 ku munsi. Gusaranganya ayo mazi ntabwo byoroshye. "

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abanyabugesera bashonje bahishiwe kuko hari kubakwa uruganda rwa Kanyonyomba biteganyijwe ko ruzajya rutanga amazi angana na metero kibe 5000 ku munsi, hari kandi n’umushinga wo kongera ubushobozi bw’uruganda rwa Ngenda, aho ruziyongeraho metero kibe 1000 ku mazi rwatangaga ku munsi. Muri Nyakanga 2017 abanyabugesera bakabazaba babona amazi meza mu mirenge yose.

Ikiyaga 'Rwanda nziza' abana bajya kuvomamo amazi bakabanza kwidumbaguza
Ku nkombe z'iki kiyaga hari abana baje kuvoma, mu mazi hari abandi babanje koga ibiviramo bamwe kurohama
Basimbukira hejuru y'ikiraro bakiroha mu kiyaga

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved