00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Hatangijwe uburyo bwo kunga abakoze Jenoside n’abo bahemukiye mu kubahuriza mu bikorwa by’iterambere

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Umuryango Prison Fellowship Rwanda ukora ivugabutumwa muri za gereza hibandwa ku gushishikariza abafungiye ibyaha bya Jenoside kubohoka bagasaba imbabazi abo bahemukiye nabo bagakangurirwa gutanga imbabazi, watangije umushinga wo kubaka ubushobozi bw’abaturage mu kurushaho kubumbatira umuco w’ubumwe n’amahoro.

Uyu mushinga umaze ukwezi utangirijwe mu Mudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Mbyo mu Karere ka Bugesera. Uyu Mudugudu utujwemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse ndetse na bamwe mu Banyarwanda bari hanze y’Igihugu mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umushinga wahuriweho na Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, binyuze mu Muryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye, Inter Peace, ugashyirwa mu bikorwa n’Umuryango Prison Fellowship Rwanda.

Abaturage bo muri uyu mudugudu barimo ibi byiciro bitatu bagiye bahurizwa hamwe bagashinga amatsinda arimo aboha uduseke, akora ibikorwa by’ubuhinzi bw’inyanya, imboga n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Iyo bari hamwe muri ibyo bikorwa bagira umwanya wo kuganira, bagasasa inzobe, bakajya mu mateka bikabafasha komorana ibikomere ndetse hakabaho gusaba imbabazi no kubabarira byuzuye, bityo bakarushaho kubana mu bwiyunge ariko banasangiye ibikorwa bibateza imbere.

Perezida w’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, Bishop Rucyahana John, yavuze ko uyu mushinga ugamije guteza imbere ugukira kw’ibikomere Abanyarwanda basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ni uburyo bushya bwo kuvura ibikomere ariko tuniteza imbere. Abantu bamaze kumenya ko ari ngombwa ko bikorwa kandi tumaze no kugira imishinga igaragara, ni ibintu dushyiramo n’urubyiruko kandi dufite icyizere cy’uko ibikorwa bizakomeza kuduteza imbere ugukira ibikomere ariko no kwibeshaho mu buryo bw’umutungo.”

Yavuze ko uyu mushinga witezweho kugabanya ihungabana, kuzamura igipimo cy’ubunwe n’ubwiyunge kandi kuko abana bagenda bamenya ibyo ababyeyi babo bakoze bahemukira abandi banyarwanda, abandi nabo bakamenya ibyo bakorewe.

Ati “Ibyo rero urumva ko ari ibintu tugomba gushyiraho umwete twese nk’Abanyarwanda, atari ikintu watererana abandi wowe ntugiremo uruhare.”

Bishop Rucyahana yakomeje agira ati “Aya makoperative afasha mu gukira ibikomere kuko baraganira, baravurana mu buryo baganira igihe bakora, ikindi kandi basangira ibyo bakoze, bagasangira ejo hazaza. Ni umuti ukomeye cyane kugira ngo bongere kwitanga babane, bakorere hamwe, baganire ibyababayeho, uwihana yihane, usaba imbabazi azisabe, bahinge beze kandi basangire ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko ibi bifasha mu kubaka ubushobozi bw’abaturage no gushimangira ukubana mu bumwe n’ubwiyunge.

Ati “Uyu mushinga waje kongera ubwo busobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo ubwabo bakomeze kuguma ari bamwe, bakomeze kumva ko amahoro yubakwa no gushyira hamwe, ariko noneho ntibavugire ku busa ngo bavuge ngo biyunze, babanye ahubwo bakagira n’ibikorwa bibateza imbere.”

Yakomeje agira ati “Ibyo dukora byose, ibyo twubaka, ibikorwaremezo, amahoro n’umutekano, kubikora abantu batari hamwe, badashyize hamwe byaba ari ukubaka ibitazaramba. Iyo abantu bunze ubumwe bidufasha kubaka ibizaramba, tukubakira ku bumwe.”

Abaturage bahurijwe hamwe muri iyi mishinga, aho bahabwa inkunga y’amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa bagaragaje ko uretse kuba bakomeje gufashwa kwiteza imbere ariko bituma babana mu mahoro n’ubwiyunge.

Uwitwa Niyongira Hilarie utuye mu Mudugudu wa Byimama, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Ririma avuga ko yabyawe n’uwakoze Jenoside nyuma aza gukurira mu buzima bwo kubwirwa ko yabyawe n’Interahamwe ariko nyuma akaza kwiyakira.

Ati “Banyitaga Interahamwe, naje kubimenya impamvu, kuva icyo gihe nakuranye ipfunwe, nakuranye ibikomere, ariko kugeza ubu namaze kwisanga mu bandi.”

Ubuyobozi bw’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, butangaza ko iyi gahunda n’ubwo yatangirijwe muri Bugesera, uko ubushobozi buzagenda buboneka izagezwa no hirya no hino mu gihugu.

Gahunda zitandukanye zigamije gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, zikomeje gukorwa mu gihugu n’uyu muryango kandi zirimo mvura nkuvure n’izindi.

Umuryango Prison Fellowship Rwanda watangije umushinga wo kubaka ubushobozi bw'abaturage mu kurushaho kubumbatira ubumwe n'amahoro
Niyongira Hilarie utuye mu Mudugudu wa Byimama, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Ririma avuga ko yabyawe n’uwakoze Jenoside ariko akaba yarigirirye icyiere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .