Bugesera: Hagiye kubakwa ikigo kizagororerwamo n’inzererezi z’abagore

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 8 Kamena 2018 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, Leta yatangiye imirimo yo kuhubaka ikigo kizagororerwamo inzererezi z’abagore zigera kuri 500 guhera mu Ukuboza 2018.

Ikigo kigiye kugororerwamo inzererezi z’abagore n’abana b’abakobwa bose hamwe bagera kuri 500 ahitwa i Gitagata kizuzura mu Ukuboza 2018 gitwaye hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco, Bosenibamwe Aimé, kuri uyu wa Kane tariki ya Karindwi Kamena 2018, ubwo hasezererwaga abana b’abahungu 63 bahoze ari inzererezi bakaba bamaze igihe bagororerwa i Gitagata, abagera kuri 275 bakaba bakomeje kugororerwa muri icyo kigo.

Yagize ati “Ikigo kigiye kubakwa kizatwara miliyari ebyiri na miliyoni magana cyenda ni hafi miliyari eshatu. Kigomba kuba cyuzuye bitarenze ukwezi kwa 12 uyu mwaka. Ikigo cyari gisanzwe inyubako zacyo zirashaje kandi turashaka kucyagura kuko hari ibyiciro bimwe by’urubyiruko byari bitarabona uburyo bijya mu bigo ngororamuco, abo ni abana b’abakobwa n’abagore bari mu buzererezi.”

Bosenibamwe yakomeje avuga ko abagore b’inzererezi batazagororwa gusa, ahubwo bazigishwa n’imyuga itandukanye kugira ngo babashe kwihangira imirimo izabafasha kwibeshaho.

Minaloc yishimira ko umubare w’inzererezi z’abagore n’abakobwa atari mwinshi ugereranyije n’uwabigitsina gabo, nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri iyi minisiteri, Dr Mukabaramba Alvera.

Yagize ati “Ubundi umubare w’abagore wajyaga uba mwinshi ahantu hose ariko mu buzererezi bigaragara ko aribo bacye, ariko uko baba bangana kose bagomba kuva mu muhanda bakagororwa bakiteza imbere nk’abandi banyarwanda.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco bugaragaza ko abana b’inzererezi bakiri mu muhanda bagera ku bihumbi 2000, intego akaba ari uko mu myaka ibiri iri imbere bose bazaba bamaze gukurwamo bakagororwa ku bufatanye n’izindi nzego.

Ubwo hashyirwaga ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa inyubako nshya z'iki kigo
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri Minaloc, Dr Mukabaramba Alvera ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Ngororamuco, Bosenibamwe Aimé

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza