Bugesera: Gitifu wakerereje abageni ku munsi wo kubasezeranya agiye guhanwa

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 8 Kamena 2018 saa 12:41
Yasuwe :
2 0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama wakerereje abageni amasaha arenga atatu, ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko bugiye kumufatira ibihano kubera imitangire ya serivisi idahwitse.

Imiryango itanu yagomba gusezeranira imbere y’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama kuri uyu wa Kane tariki ya Karindwi Kamena 2018. Aba bageni hamwe n’abari babaherekeje, bari babukereye bagerera igihe ku Biro by’Umurenge ariko babura umuyobozi wagombaga gushimangira isezerano ryabo imbere y’amategeko.

Bageze ku biro by’uyu murenge saa saba zirengaho iminota mike kuko isaha yo gusezerana yari saa munani kandi ukerewe acibwa amande.

Isaha yo gusezerana yarageze bategereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Mukantwari Berthilde, wari kubasezeranya baraheba, babura n’undi wababwira niba bari busezerane cyangwa ko gahunda yasubitswe wenda ntibabimenye.

Kera kabaye gitifu yaje kuhasesekara, abasezeranya saa kumi n’imwe n’iminota 40 butangiye guhumana, hagati aho abageni ngo bari bafite amakuru ko gitifu yagiye kwakira Umuyobozi Mushya w’Akarere.

Gitifu Mukantwali yatangarije IGIHE ko impamvu yatumye atinza abaturage ari ukubera uburwayi ndetse ko yari yasabye uruhushya.

Ati “Byatewe n’uko nari ndwaye. Nari nagiye kwa muganga kandi nari nasabye uruhushya abankuriye.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, we yavuze ko gitifu nta gahunda n’imwe y’akazi yari arimo.

Ati “Ibyo kuvuga ko yari yaje kunyakira si byo. nta gahunda n’imwe y’akazi yari arimo, yari muri gahunda ze bwite. Araza kubikurikiranwaho n’ibihano bazabimenya, ikosa ry’umuyobozi umwe ntabwo rikwiye kuba ikosa ry’imiyoborere yose.”

“Ejo nta gahunda yari ihari yo kwakira meya nta n’iteganyijwe. Niriwe muri gahunda ya Minaloc i Gitagata mu muhango wo gusezerera abana bari barangije kugororwa. Turi mu gihe cyo gukangurira abantu gusezerana tugize Imana bakaza si twe dukwiye kuba twabaha serivisi idakwiriye. Arakurikinwa mu buryo bw’imiyoborere.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwihanganira izo serivisi mbi zahawe abari bagiye gusezerana.

Uretse aba bageni bakerejwe na gitifu wagombaga kubasezeranya, abandi 12 bari gusezeranira mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi muri Mutarama 2017 bo babuze ubasezeranya bituma badakora ibirori by’ubukwe nk’uko bari babiteganyije.

Mu bihano bihabwa abayobozi, harimo kwihanangirizwa n’ababakuriye gusa nta mukozi ushobora guhanirwa inshuro ebyiri irenze imwe ikosa rimwe yakoze rimwe mu rwego rw’akazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Mukantwari Berthilde, yashyizwe mu majwi ku bwo gukerereza abageni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza