00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Batangiye gusoroma ku mbuto zeze mu butaka bwatanzwe na Perezida Kagame

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 Kanama 2021 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Muri Werurwe uyu mwaka, mu Karere ka Bugesera hafunguwe ku mugaragaro irerero (ECD Center) ryubatswe ku butaka, abanyarwandakazi b’impanga, Josephine Murphy Bukuru na Joselyne Alexandre Butoyi bahawe na Perezida Kagame.

Ubu butaka babwerewe muri Rwanda Day yabereye i Toronto muri 2013 ubwo bagaragarizaga Umukuru w’Igihugu ko bakeneye aho bagurira ibikorwa by’Umuryango ‘Shelter Them Batarure’ wita ku bikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu 2015 ni bwo aba bavandimwe baba muri Canada, baje guhabwa ubutaka bungana na hegitare 2.5 mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kabuye. Igice kimwe cyubatswemo Ikigo Mbonezamikurire, ikindi kigenerwa amacumbi y’abatishoboye mu gihe hari n’igikorerwamo ubuhinzi.

Umuyobozi wa Shelter Them Batarure, Jules Higiro, yabwiye IGIHE ko bakimara guhabwa ubu butaka baganiriye n’abaturage bo muri uwo murenge kugira ngo barebere hamwe igikwiye gukorwa.

Ati “Ubwo butaka abaturage basabye icyo bashaka ko tuhashyira. Mbere hari abana bigiraga hanze cyangwa mu rugo rw’umuturage, dusanga bakeneye ishuri. Ubwo ni cyo cya mbere twabanje gushyiraho.”

Yavuze ko kugeza ubu Ikigo Mbonezamikurire gifite abana 87 bagabanyijwe mu matsinda hagendewe ku myaka bafite bahigishirizwa bahabwa ibyo bakeneye byose.

Ati “Batoranywa bijyanye n’ibyiciro by’ubudehe kandi bikorwa na Komite y’Umudugudu. Ni ukuvuga ngo ni abakene batabasha kubona amafaranga yo kujyana abana babo mu mashuri y’incuke. Iyo bageze hariya rero tubaha byose, birimo impuzankano, imyenda n’inkweto, ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafunguro.”

Hari kandi ibindi bikorwa byakozwe byo kubakira abantu 11 zatujwemo abaturage Shelter Them Batarure yakodesherezaga mu Mujyi wa Kigali.

Higiro yagaragaje ko uretse kwigisha abana hari na gahunda yo kwigisha ababyeyi buri cyumweru mu rwego rwo kubafasha kubongerera ubumenyi bubakangurira kwita ku bana babo.

Abaturage bafite abana muri iki kigo bagaragaza ko iri shuri ryababereye igisubizo kuko batabashaga kubona uko babajyana mu mashuri y’incuke.

Nyiranzajyirwanda Jacqueline yavuze ko ubumenyi abana bahabwa bubafasha nubwo bamaze igihe gito batangiye.

Muhimpundu Christine yavuze ko kuba umwana we ari guhabwa uburere bwiza afite icyizere ko na we bizamugirira umumaro we ubwe ndetse n’abandi muri rusange.

Josephine Murphy Bukuru ashimira cyane guverinoma y’u Rwanda yabahaye ubutaka bakoreraho ibikorwa byabo bemeza ko bazakomeza kwagura ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati “Dushimira cyane guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame waduhaye ubutaka abinyujije mu Kigo RDB. Byadufashije kubaka u Rwanda twita ku miryango yo mu karere ka Bugesera. Hashize umwaka twubatsemo inzu eshanu zatujwemo imiryango itishoboye. Turashimira kandi Abanyarwanda bose bakomeje kwifatanya natwe mu kubaka igihugu cyacu.”

Mu rwego rwo kuzamura n’imibereho myiza y’abaturage kandi ubutaka bwasigaye butubatswemo, babugeneye abatishoboye babukoreraho ubuhinzi binyuze mu makoperative ngo babashe kwiteza imbere.

Aba bana bafite ibikorwaremezo bibafasha kuruhuka no kwidagadura
Ikigo Mbonezamikurire begerejwe cyafashije abana bo mu miryango ikennye batashoboraga kubona uko biga mu mashuri y'incuke
Mu byo abana bagenerwa harimo n'amafunguro igihe bari ku ishuri
Inzu zatujwemo abari basanzwe bakodesherezwa mu Mujyi wa Kigali
Uretse Ikigo Mbonezamikurire y'abana bato hari n'abubakiwe inzu zo kubamo kuko batagiraga aho kuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .