Bugesera: Amazi bavoma mu kiyaga yabafashije kubona inkwano

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Kanama 2016 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Abagabo bavoma bakanagurisha amazi bakura mu Kiyaga cya Gaharwa,bishimira ko uyu murimo wabateje imbere ndetse bamwe muri bo wabafashije kubona inkwano no kubaka imiryango yabo.

Mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Batima, ijerekani y’amazi igura amafaranga y’u Rwanda 100, ufite intege akaba ashobora kuvoma amajerekani ari hagati ya 15 na 20 ku munsi.

Ni akazi gakorwa n’abagabo ndetse n’abasore bafite ibigango. Abagore babigerageje ngo birabagora kuko bisaba gusunika igare rihetse amazi kandi ari ahantu hari urugendo rurerure ndetse hazamuka.

Ugirashebuja Théogène w’imyaka 25 y’amavuko, yatangarije IGIHE ko amaze imyaka itanu akora akazi ko kuvoma amazi mu kiyaga, akaba amaze kwigeza kuri byinshi.

Yagize ati “Ni akazi kavunanye ariko kamaze kungeza kuri byinshi, niyo nakuyemo inka nakoye, niyubakiye inzu iciriritse kandi no mu rugo njye n’umuryango wanjye nta kibazo dufite, na mitiweli tuyitanga ku gihe nta kibazo.”

Rukundo Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko na we avuga ko akazi ko kuvoma kamugejeje ku iterambere.

Yagize ati “Nanjye inka nakoye nayiguze mu mafaranga yo muri aya mazi, ndagaya cyane abagabo batunze abagore batakoye. Ikindi kandi ubu ndi kwiga amategeko y’umuhanda, mu minsi iri imbere nzaba ndi gutwara moto, byose mbikesha akazi nkora ko kuvoma amazi mu kiyaga.”

Nk’uko bakomeza babivuga ngo ntibishimiye ko mu gace batuyemo hari ikibazo cy’amazi, ariko akazi bakora ko kuvomera amazi abatabasha kujya kuyivomera mu kiyaga kabateje imbere ku buryo bufatika.

Mu duce dutandukanye two mu Karere ka Bugesera, hagaragara abagabo bakora akazi ko kuvoma amazi mu biyaga, akoreshwa imirimo itandukanye yo mu rugo, kubera ko kubona amazi meza muri aka karere bikomeje kuba ingorabahizi.

Abavoma amazi yo kugurisha bayatwara ku igare
Aha ni mu murenge wa Rweru, ahitwa Batima aho bagurishiriza amazi
Abagura amazi avomwa mu kiyaga cya Gaharwa baba ari benshi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza