Bugesera: Abagororwa 100 basabye imbabazi imiryango y’abo biciye muri Jenoside

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Abagororwa bo muri Gereza ya Rilima mu Karere ka Bugesera, basabye imbabazi imiryango y’abo biciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Infungwa n’abagororwa RCS, Komisiyo y’Ubumwe bw’Igihugu n’Ubwiyunge, ndetse n’Umuryango Christian Fellowship Rwanda, ugira uruhare mu gutanga inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge mu magereza binyuze mu ijambo ry’Imana.

Gusaba imbabazi byabereye ku Murenge wa Ruhuha, kuwa Kane w’iki cyumweru imbere y’imbaga y’abaturage mu busitani bw’ibiro by’uwo Murenge.

Iki gikorwa cyabohoye imitima y’abatari bake, aho abahamijwe kwica bahagurukaga, bakavuga amazina y’abo bishe, uko babishe n’aho babiciye imiryango y’ababuze ababo ihibereye imbonankubone bakayisaba imbabazi.

Kimwe mu bintu byakoze ku mitima y’abari aho, ni uko hari abagororwa bari barahakanye uruhare rwabo muri Jenoside mu gihe cy’Inkiko Gacaca, bigatera igisa n’urwikekwe mu miryamgo yabo n’iy’abiciwe.

Abagororwa bakaba banasabye imbabazi imiryango yabo bwite bashyize mu rujijo bayibwira ko barenganaga.

Umwe mu basabye imbabazi yagize ati “Ndasaba imbabazi Imana niciye ibiremwa byayo kandi ntarabaremye, ndasaba imbabazi umuryango nyarwanda nakoshereje nkabicira abantu aribo maboko y’u Rwanda, ndasaba imbabazi umuryango wange nahesheje isura mbi kuri iyi saha aho batambutse bakavuga ngo dore umuryango wa wa mwicanyi, nari narabahishe ukuri bakaza no kunsura aho ndi kuri gereza simbabwize ukuri…, babyeyi rwose nimumbabarire”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidèle Ndayisaba, yashimiye abateye intambwe bagasaba imbabazi ndetse n’abiciwe biyemeje kuzitanga, anongeraho ko uru ari urugero rwiza kandi rufatika rw’uko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu gishyize imbere irushaho gutanga umusaruro.

Ati “Gusaba imbabazi no kuzitanga ni ingenzi cyane, birakiza ariko biranakomeye."

Bugabo Felicien wo mu Mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Bihari uri mu biciwe muri Jenoside yabwiye IGIHE ko yishimiye uku gusaba mbabazi kw’abakoze icyaha.

Ati “Nibura bizatuma tumenya aho imibiri y’abacu twabuze iherereye, kandi ndashima Leta y’Ubumwe yazanye umuco wo kwimakaza amahoro n’ubwiyunge mu banyarwanda.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa mu Rwanda RCS, SSP Hillary Sengabo yatangarije IGIHE ko abafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi bari mu magereza ubu ari 28.604 ku 65.733 by’abagororwa bose igihugu gifite.

Muri abo abamaze gusaba imbabazi bari ku mpuzandengo ya 15% ubariyemo n’abo muri gahunda y’ibihano by’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG).

SSP Sengabo kandi avuga ko uyu mubare ukiri hasi cyane, ariko ko ibikorwa by’ubukangurambaga bikomeje.

Abagororwa 100 basabye imbabazi imiryango biciye ababo muri Jenoside
Bugabo Felicien wo mu Mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Bihari yavuze ko uku gusaba imbabazi kuzatuma hamenyekana aho abishwe bashyizwe bagashyingurwa mu cyubahiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza