Rusizi: Yabyariye mu rugo yirukanwa shishi itabona none arara ku muhanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 24 Nzeri 2016 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Niyonkuru Dina n’umwana we w’imyaka ibiri bari mu buzima bugoye bwo kutagira aho bakinga umusaya nyuma yo kwirukanwa n’umuryango we azira kubyarira mu rugo, inda avuga ko yatewe n’umugabo wa mukuru we, waje kumwihakana.

Uyu mukobwa w’imyaka 19, uvuka mu Mudugudu wa Mwaro, mu Kagari ka Pera ho mu Murenge wa Bugarama avuga ko yatewe inda n’umugabo wa mukuru we yarangiza akamwihakana, ari nabyo byabaye intandaro yo gutereranwa n’umuryango, atangira kurara aho abonye ku muhanda.

Niyonkuru avuga ko umugabo wa mukuru we yamuteye inda ubwo yabaga mu rugo rwabo abafasha imirimo itandukanye.

Ati “Mama yansabye kujya kwa Data kuko we yari afite undi mugabo, nshyitseyo, mukuru wanjye araza ngo agiye kubyara indahekana ngo ninjye kumufasha umwana. Hashize igihe mukuru wanjye yagiye gucuruza, muramu wanjye arancunga anyizeza kuzangurira ikanzu y’ibihumbi bitandatu, maze antera inda.”

Yakomeje agira ati “ Yansabye kwemeza ko inda atari iye kugira ngo azampe igikoni cyo kubamo ariko ntiyabikora. Nagiye mu buyobozi bw’Umudugudu wa Mwaro, umuyobozi aho kunkemurira ikibazo aranyirukana.”

Uyu mugabo wamuteye inda yahise acika ajya mu Burundi ariko aza kugaruka, atabwa muri yombi na Polisi iramufunga ariko nyuma y’igihe gito aza gufungurwa.

Niyonkuru yasubiye kwa nyina umubyara, umugabo wa nyina ahita amwirukana kuko atari se.

Ati “Kubera umugabo wa mama afite undi mugore, umugabo we yaramubwiye ngo ntabwo yatunga abana babiri batari abe, nawe ahita ambwira ngo ninjye kwa Data. Nawe yari afite undi mugore, nshyitseyo ndahaba ariko aza kumbeshyera ngo nariye ibiro bitanu by’inyama ahita anyirukana .”

Uyu mukobwa yahise ajya gukodesha inzu y’amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi kuko yajyaga guhingira abaturage ba Kamanyora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko kuri ubu ngo nta kazi kariyo, ari nayo ntandaro yo kwibera ku muhanda.

Ati “ Nabaga mu nzu nkodesha ibihumbi bibiri kubera najyaga guhinga Kamanyora muri Congo none nta mirimo ihari ubu mba hanze aho ngeze hose bwije ku muhanda ndaharara.”

Umwe mu baturage wari uturanye n’uyu muryango waganiriye na IGIHE, Subira Murorihirwe, yatangaje ko uyu mukobwa yabaga kwa muramu we abafasha imirimo yo mu rugo nyuma aza guterwa inda.

Yagize ati “ Nibyo yabaga kwa muramu we, amutera inda aramwihakana none ari kurara ku muhanda ndetse no ku muhisi n’umugenzi.”

Niyonkuru asaba ko ubuyobozi bw’Umurenge bwamufasha kubona aho acumbika ndetse bukamufasha gukurikirana uwamuteye inda, akamufasha kurera umwana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Gilbert Rukazambuga, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana.

Ati “ Ni mukuru afite imyaka 19, itegeko rirasobanutse, niba akeneye uburenganzira bwe turamugira inama yo kujya mu rukiko umwana akagira uburenganzira bwe nawe akabona se. Ni ukubisuzuma neza kuko simpamya ko aho arara ashobora kuba yabivuze abibwira abanyamakuru ariko ayo makuru ntayo dufite mu murenge. Buri munyarwanda afite uburenganzira bwaho arara cyo gihe tuzakamufasha akabona aho aba.”

Niyonkuru watewe inda afite imyaka 17, kuri ubu afite umwana w’imyaka ibiri.

Niyonkuru Dina n'umwana we w'imyaka ibiri mu ruhuri rw'ibibazo birimo kutagira aho kurara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza