Kwamamaza

Bugarama: Umusaza w’imyaka 87 yishwe na kanyanga

Yanditswe kuya 10-09-2016 saa 14:22' na Sitio Ndoli


COMMENTS: 6

Sezikeye Phenias w’imyaka 87 wari utuye mu kagari ka Ryankana mu murenge wa Bugarama,yapfuye azize kanyanga yanyoye i Kamanyora muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu musaza yapfuye ku munsi w’ejo tariki ya 9 Nzeri 2016, ari mu kabari gacuruza kanyanga muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ryankana uyu musaza yari atuyemo, Ndayisaba Wellars avuga ko aya makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2016.

Ati “Ejo yambutse ajya muri Congo aciye ku mupaka wa Kamanyora,agenda nk’ugiye mu isoko ariko amakuru dufite ni uko yaba yarinjiye mu nzu icururizwamo kanyanga muri Congo. Amakuru yatugezeho ni uko yaguye muri iyo nzu.”

Amakuru aravuga ko uyu musaza yambutse umupaka saa mbiri n’igice za mu gitondo, yinjiye mu kabari ahagana saa saba z’amanywa, apfa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ndayisaba akomeza avuga ko nyuma y’urupfu rw’uyu musaza yakorewe isuzuma mu bitaro bya Kamanyora bagasanga yazize kanyanga.

Kugeza ubu ngo ubuyobozi bw’uyu murenge bwamaze gushyikirizwa umurambo n’ubwo ku rundi ruhande.

Umurenge wa Bugarama uhana imbibi na Repebulika Ihranira Demokarasi ya Congo; bamwe mu baturage bahatuye bavuga ko kubera kubuzwa gucuruza kanyanga hari abasigaye bajya kuyinywerayo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 6 Mutarama 2017
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved