Bugarama: Umugore afunzwe akekwaho kwica umugabo we akoresheje ibuye

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Umugore utuye mu Kagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, afunzwe akekwaho kwica umugabo we amuteye ibuye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Pera, Bampire Gervais, yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2017, aho uyu mugabo yagiranye amakimbirane n’umugore we maze akamutera ibuye agahita apfa.

Yagize ati “Ni umugabo witwa Manirarera Jean Pierre ufite abagore batatu wari utashye kuri umwe muri bo; ashobora kuba yari yasinze akubita umugore urushyi na we aritaza amutera ibuye, rifata mu mugongo. Yahise yicara hasi ntiyongera guhaguruka.”

“Twihutiye kumujyana kwa muganga dusanga yapfuye, ubu tuvugana umurambo uri mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Uyu mugore ukekwaho uruhare mu rupfu rw’umugabo we afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bugarama.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza