Kwamamaza

Bugarama: Ukwinuba gukomeye ku bahinzi b’umuceri

Yanditswe kuya 10-08-2016 saa 10:36' na Sitio Ndoli


Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama baravuga ko batari kubona ibyo kurya kubera ko inganda zitonora umuceri i Rusizi zananiwe kugura umusaruro wose bahinze.

Aba bahinzi batuye ahazwi nko Kuryambere mu Murenge wa Bugarama, amarira ni yose kubera ko inganda zo muri aka karere ziza zikagura muke undi ugasigara, bakabura ubushobozi bwo kugura ibindi byangombwa nkenerwa birimo n’ibiribwa.

Ubusanzwe umuceri abaturage bejeje ugurishirizwa muri koperative.Nta muturage wemerewe kuwigurishiriza ku giti cye ndetse n’uwo kurya ubanza kujya kunyuzwa ku ruganda, ukabona kugaruka ugahabwa abahinzi bakajya kuwurya.

Uruganda rwaguze umuceri rwishyura Koperative, nayo ikabona gushyira amafaranga kuri konti z’abahinzi.

Kuri ubu abahinzi baravuga ko inganda zidafite ubushobozi bwo kubagurira umusaruro wose kuko ngo ziza zigatwara muke, undi ugasigara ku makoperative, bigatuma amafaranga aba make ntibabone uko bajya guhaha ibindi bakeneye.

Uwiringiyimana Pierre umwe muri aba baturage yagize ati “abashoramari dufite muri iki kibaya bagaragaza intege nkeya, nta bushobozi bafite baraza bagapakira imodoka ebyiri bakagenda hakamara icyumweru bataragaruka. Ahubwo leta idushakire abandi.”

Muhimpundu Sara yunzemo ati “ikibazo dufite nta bishyimbo, nta bigori twejeje twari ducungiye ku muceri, none umuceri nawo inzara irawutwicana.”

Uretse inzara aba bahinzi bakomeza bavuga ko kuba umuceri wabo uri ku bibuga inganda ntiziwugure wose bituma batabona amafaranga yo kugura n’ubwisungane mu kwivuza.

Singiranabo Anne Marie ati “Mfite umuceri umaze ukwezi hano batinze kunguwungurira, natwaye umwana kwa muganga arwaye, banga kumuvura kuri ya mituweli ya kera.”

Kankindi Léoncie, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko nta kibazo cyatuma bahamagaza izindi nganda zo hanze y’akarere ngo kuko izihari zifite ubushobozi.

Ati “Umuturage ashaka ngo niba yasaruye uyu munsi bucye abona amafaranga ariko kugeza uyu munsi nta kibazo turabona cyatuma wenda tuzana izindi nganda mu gihe inganda zo muri aka karere zagaragaje ko umusaruro zishobora kuwutwara neza.”

Habyarimana Antoine, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi mu kibaya cya Bugarama yavuze ko umuceri utari wagurwa ari uwo mu bwoko bwa basomati kuko nta soko ufite bigatuma inganda zitawutwara ariko ngo barabandikiye kuburyo izitazawutwara.

Icyakora nawe yemeza ko hari zimwe mu nganda zikorera muri iki kibaya zidafite bushobozi buhagije.

Ati “ikibazo kiba gihari nuko hari banyenganda baba ari abakene ni ukuvuga ngo ni nganda ariko nta mafaranga bafite.”

Muri iki gihembwe kihinga basoje, abahinzi b’umuceri biyemeje gusarura toni ibihumbi 700 mu gihe igihembwe gishize basaruye toni ibihumbi 6700 kuri hegitare 1500.

Abahinzi b'umuceri kuri kimwe mu bibuga bikusanyirizwamo umuceri mu kibaya cya Bugarama

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved