Bugarama: Abahinzi b’umuceri bakeneshejwe n’umusaruro wabo utaraguzwe

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 19 Gashyantare 2021 saa 05:55
Yasuwe :
0 0

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi, baratangaza ko bakennye cyane muri iyi minsi kuko umusaruro w’umuceri baherutse kubona utaragurwa, ibyatumye batagifite ubushobozi bwo kongera gushora mu buhinzi bw’umuceri.

Igishanga cya Bugarama ni kimwe mu binini biri mu Rwanda bikorerwaho ubuhinzi, aho kingana na hegitari 1 500. Umusaruro w’abahinzi bo muri iki gishanga ugurwa n’inganda enye zitonora umuceri, ariko izi nganda zikaba zimaze igihe kinini zitagura umusaruro ukomoka mu ihinga riheruka, ibituma aba bahinzi barushaho kujya mu gihombo.

Abahinzi bagizweho ingaruka n’ibi bibazo barimo abo mu Mirenge ya Gikundamvura, Nyakabuye, Bugarama na Muganza.

Abaganiriye na IGIHE bavuze ko igihembwe cy’ihinga cya kabiri bagitangiye nabi kuko nta bushobozi bafite bwo gushora ngo bagure iby’ibanze bikenewe mu buhinzi bwabo.

Birindabagabo Theoneste yagize ati “Ntabwo ndakoza isuka hasi bitewe n’uko nta mafaranga mfite. Narebye kujya kwaka amafaranga ngo koperative ingurize kuko ntaragurisha ariko mbona ni ibintu bitari buhite binshobokera ako kanya. Njye nshaka ngo ngende niba banguriye umuceri, ngende nguze amafaranga, mbone kujya gukoresha andi nzi neza ko nabonye umusaruro uhagije ku buryo koperative izahita yiyishyura.

Undi muhinzi na we yagize ati “Nandikiye koperative nyisaba amafaranga ibihumbi 80 Frw yo guhingisha imirima ibiri. Ayo mafaranga yaramfashije ariko nanone usanga amafaranga bageneye umuhinzi adahagije, yakabaye nibura nk’ibihumbi 120 Frw”.

Yongeyeho ati “Imwe muri koperative z’abahinzi b’umuceri muri iki gishanga, ifite abanyamuryango bagera mu 1 500 ariko abo nzi batangiye guhinga ntibarenga batanu ku ijana”.

Habiyaremye Emmanuel, Umukozi w’Akarere ka Rusizi Ushinzwe Ishoramari, yavuze ko iki kibazo cy’umusaruro w’umuceri utaraguzwe kigiye gukurikiranwa, abahinzi bagahuzwa n’inganda zikabagurira umusaruro.

Yagize ati “Ni ibibazo bifitanye isano n’ingaruka za Covid-19, hari n’izigifite ububiko kuva mu Ukuboza kandi abaguzi b’umusaruro ni amashuri, abagura umuceri mu ngo ni bake. Amashuri afunguye nibwo inganda zari zitangiye kubona udufaranga mu musaruro zabonye ubushize. Mu cyumweru gitaha tuzanyura mu nganda turebe, igisubizo kibe cyaboneka.”

Inganda na koperative z’abahinzi b’Umuceri bari baherutse kugirana inama yiga kuri ibi bibazo, ariko itariki bari bariyemeje yo kuba bakemuye ibyo bibazo yararenze.

Icyo gihe inganda zagombaga kwishyura 50% by’umusaruro w’umuceri kugeza ku wa 12 Gashyantare, ariko ibi ntibyakozwe.

Umusaruro w'umuceri wabaye mwinshi ubura isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .