Kumurika icyo kirango ku mugaragaro byabereye muri Kigali Convention Centre ku itariki 18 Ukwakira 2024 byitabirwa n’abakozi n’abayobozi, n’abafatanyabikorwa b’icyo kigo.
Muri ibyo birori hagaragajwe uruhare rwa BSC mu gafasha Abanyarwanda gukoresha internet mu myaka 15 ishize. Icyo kigo cyatangiye gitanga internet mu bigo n’inzego za Leta gusa ariko kigenda cyaguka kinayicuruza ku bikorera.
Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura Gilbert yavuze ko icyo kirango gishya atari ibimenyetso bikigize gusa bashatse kwerekana ahubwo ko banashimangiraga ibigwi bafite n’umuvuno mushya w’icyo kigo.
Yagize ati “Iriya Logo ntabwo ari amabara yonyine twahinduye ahubwo ni ukugaragaza ko tugeze aho iterambere ritangiye guhinduka tutagomba gutanga internet gusa. Dushaka no kujya mu bindi bikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga harimo ama ‘applications’ n’ibindi bitanga ibisubizo Abanyarwanda n’abari hanze y'Igihugu bakeneye. Iyi Logo nshya igaragaza ko twiteguye guhindura byinshi mu byo dukora bijyanye n’ibyo isoko uyu munsi rikeneye”.
Kayinamura yakomeje avuga ko mu myaka 15 ishize BSC yishimira intambwe imaze guteza inzego za Leta n’iz’abikorera kandi ko urwo rugendo rugikomeje.
Ati “Twatangiranye abantu bakeya harimo n’abatazi internet ubwayo. Twarayibahaye tubigisha kuyikoresha no kuyibungabunga none uyu munsi imaze kugera henshi hashoboka ibafasha kongera umusaruro w’ibyo bakora”.
Umuyobozi ushinzwe guhanga udushya mu Kigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi (RISA), Sebera Antoine yashimye umusanzu wa BSC mu gukwirakwiza internet yihuta ya Boadband ndetse ashima icyerekezo gishya icyo kigo kigiye kwibandaho mu guhanga ibishya.
Sebera yanashimangiye ko ikoranabuhanga rya internet rinajyana n’uburyo bwo gucunga neza amakuru y’abayikoresha.
Ati “Turi kwigisha abantu kwicungira umutekano kuri internet ariko dufite n’ikigo dukorana by’umwihariko kikegera abantu kibahugura kikazana n’ibikoresho bidufasha kubika neza amakuru y’abakoresha internet”.
Sebera yasabye abantu kwirinda gukoresha internet mu bikorwa byangiza nk’ubujura no guhungabanya umutekano ahubwo bagashishikarira kurikoresha mu byubaka kandi bibateza imbere.
Broadband Systems Corporation ni ikigo gicururiza internet mu Rwanda kuva mu 2008 aho gfite ubushobozi bwo kuyigeza mu turere twose tw’Igihugu.














Ibitekerezo 0