00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie agiye gusubira muri Kenya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 March 2022 saa 10:01
Yasuwe :

Bruce Melodie agiya kujya mu rugendo rw’iminsi itanu aho azaba agiye kumenyekanisha ibihangano bye muri Kenya.

Uyu muhanzi azakora urugendo rwe muri Kenya guhera kuri uyu wa Kane tariki 10 kugeza ku wa 15 Werurwe 2022.

Azajya mu bitangazamakuru bitandukanye bikomeye muri Kenya birimo Media Max Group, Kiss Fm, KTN, K24, Trace Tv & Radio, NTV Lit 360, Boomplay Kenya na Nation FM.

Bruce Melodie bivugwa ko ashobora no gukorera igitaramo muri iki gihugu.

Uyu muhanzi agiye kujya muri Kenya nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Totally Crazy’ yakoranye na Harmonize wo muri Tanzania.

Bruce Melodie agiye gusubira muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages