Bralirwa yatangije ubukangurambaga bugamije gushimangira uburyohe bwa ‘Amstel Malt’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Werurwe 2019 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa, rwatangije ubukangurambaga bugamije kurushaho gushimangira uburyohe n’ubwiza bwa ‘Amstel Malt’.

Ubu bukangurambaga bwiswe ‘Respect Every Sip’ bugamije kwereka abakunzi ba Amstel Malt yashyizwe ku isoko muri Gashyantare 2018, agaciro n’icyubahiro bahabwa.

Kuva mu 1870, Amstel izwi nk’inzoga y’umwimerere ikorwa hifashishijwe ibintu bitandukanye, inyobwa kandi yishimirwa cyane hirya no hino ku Isi.

Iyi nzoga ikozwe n’ ’ikinyampeke cya Malt, igihingwa cya hops n’amazi, igenewe abantu bahora bafite intumbero yo kugera ku ntsinzi kandi ihuye neza n’ingamba zabo mu kubaho neza uyu munsi ariko bagakoresha imbaraga zabo zose kugira ngo ejo hazaza hazarusheho kuba heza.

Amstel ni inzoga nziza ku buryo mu gihe uyisomaho ntawe ukwiye kukurogoya, dore ko no kuyenga biba byakoranywe ubwitonzi n’ubushishozi buri ku rwego rwo hejuru.

Muri ubu bukangurambaga buzamara amezi atandatu, Bralirwa izifashisha ibitangazamakuru mu gutambutsa ubutumwa bugaruka kuri Amstel Malt, hanakorwe n’ibindi bikorwa bigiye bitandukanye.

Amstel Malt ikorerwa mu Rwanda iri mu icupa rya 330ml, iboneka mu gihugu hose, ikaba igura amafaranga 600Frw.

Bralirwa yatangiye gucuruza Amstel mu Rwanda mu 2001, icyo gihe ikaba yarayikuraga muri Brarudi i Burundi. Kuva mu 2006 iyi nzoga iza mu zinyobwa cyane ku Isi yatangiye kwengerwa mu Rwanda.

Bralirwa yatangije ubukangurambaga bugamije kugaragaza icyubahiro gihabwa abakunzi ba Amstel Malt
Ubu bukangurambaga buzamara amezi atandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza