Kwamamaza

Bralirwa yabonye umuyobozi mushya

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 19:37' na Mukaneza M.Ange


Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa rwatangaje impinduka zakozwe mu buyobozi bwarwo aho Victor Madiela yagizwe umuyobozi mushya.

Izi mpinduka zitangajwe nyuma y’inama yahuje abagize inama y’ubutegetsi bwa Bralirwa kuri uyu wa 25 Kanama 2016.

Madiela wanagizwe visi perezida w’inama y’ubutegetsi ya Bralirwa azatangira imirimo ye mishya ku itariki ya 1 Nzeli 2016.

Agiye gusimbura Jonathan Noel Hall wayoboraga uru ruganda kuva mu 2012.

Madiela ufite ubwenegihugu bwa Congo(Brazaville) afite uburambe mu bijyanye n’imikorere y’inganda zikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye kuko yatangiye gukorera Heinken mu 1999 aho yakoraga mu ishami rishinzwe imari.

Kuva muri Werurwe 2008 kugera mu Ukwakira 2012 Madiela yabaye umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu ruganda rukora ibinyobwa bitandukanye muri Repubulika Iharanara Demokarasi ya Congo, Bralima.

Nyuma yo kuva muri Bralima, yahise yerekeza muri Brarudi mu Burundi aho yabaye umuyobozi ushinzwe imari kuva mu Ugushyingo 2012 afasha uru ruganda kongera inyungu no kubaka izina.

Madiela afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu icungamutungo akaba yaranatangiye gukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya Paris XI-Dauphine mu Bufaransa.

Victor Madiela yasimbuye Jonathan Hall ku buyobozi bwa Bralirwa

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved