Kwamamaza

Bosenibamwe yagaye abayobozi yise “ingwizamurongo”

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 15:20' na Pacifique Ntakirutimana


Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Bosenibamwe Aimée yasabye bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Gicumbi kureka guhora barangwa n’imvugo zo kwigira beza nyamara wareba ugasanga nta musaruro batanga mu kazi bashinzwe.

Yabivuze ashingiye ku kuba muri aka Karere hari gahunda zagiye zisubira inyuma nk’ubuhinzi aho avugira ko mu myaka itanu ishize Gicumbi yari ifite abaturage bishimye none ubu ngo hakaba humvikana inzara.

Ibi yemeza ko byatewe no gutezuka ku nshingano kwa bamwe mu bayobozi.

Yagize ati“Imbwirwaruhame ziryoshye n’ibyivugo bya bamwe mu bayobozi bishobora kukubeshya ko ibintu bimeze neza ariko reba nko mu buhinzi politiki zose zo kuvana abaturage mu bukene Leta yagiye izana, ariko zimwe zamaze kuzima, ibi umuntu yibaza ikibitera mugihe hari abayobozi bireba.Abo jye mbita ingwizamurongo ariko ubu tugiye kubakurikirana abakoze neza tubahembe abo binaniye tubasezerere amagambo abe make ibikorwa byivugire.”

Kuba muri Gicumbi bamwe mu bayobozi batungwa agatoki kuba ba nyirabayaza mu gusubira inyuma k’ubuhinzi, bamwe mu ribo babufite mu nshingano zabo n’ubwo baterura ngo bagire uwo bavuga bemeranya nibyo Guverineri Bosenibamwe avuga.

Umwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari utarashatse ko umwirondoro we ushyirwa ahagaragara aganira na IGIHE yagize ati“ Nibyo koko iyo urebye ubuhinzi bwasubiye inyuma akenshi bigaturuka kuri bamwe mu bayobozi badakurikiza poliki z’ubuhinzi, urugero ubu ahenshi muri aka Karere haciwe amaterasi ariko uzengurutse hari ayo usanga yamaze kurara, n’aho bahinga ugasanga umuturage yihingiramo ibyo ashaka nyamara hari ibihingwa byatoranijwe,ubwo se aho wumva nk’umuyobozi waho atabibazwa?”

Raporo ku buhinzi mu Karere ka Gicumbio muri uyu mwaka wa 2015-2016 igaragaza ko bari barihaye intego yo guhinga ku buso bugera kuri hegitari 61745 none bakaba barahinze ahasaga hegitari 61848 nyamara magingo aya hakaba imwe mu Mirenge ya Gicumbi ivugwamo inzara.

Ibi nibyo bamwe baheraho bibaza impamvu ubuso bwiyongereye umusaruro ukabura kandi bizwi ko Gicumbi ikunze kugira ikirere cyiza kubakora imirimo y’ubuhinzi, bagashinja abayobozi intege nke mu mirimo yabo ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta cyane iziba zigamije gukura umuturage mu bukene.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved