00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BNR yatanze umuburo ku bigo bitanga serivise z’ubwishingizi bitabyemerewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), inafite mu nshingano zayo kureberera urwego rw’ubwishingizi, yatanze umuburo ku bantu bakorana n’ibigo bivuga ko bitanga serivise z’ubwishingizi nyamara bidafite uburenganzira bwo kuzitanga.

BNR yatangaje ko hari ikigo cyitwa Horebu Micro Insurance Plc kiri mu bigo bibeshya ko bitanga izi serivise z’ubwishingizi, isaba abantu kuyirinda, bagakorana n’ibigo byizewe birimo banki, ibigo by’ubwishingizi, inzu z’ivunjisha n’ibindi bigo bifite uburenganzira bwo gutanga serivise.

Mu itangazo iyi banki yashyize hanze, rivuga ko “BNR ifashe umwanya wo kuburira abantu bakorana n’ibigo bidafite uburenganzira bwo gutanga serivise z’ubwishingizi; kimwe muri ibyo bigo kikaba Horebu Micro Insurance Plc. Iki kigo nta burenganzira gifite [bwo gutanga serivise kivuga ko gitanga], bityo ku bantu bakorana nacyo, bazirengera ingaruka zabyo.”

Mu nshingano za Banki Nkuru y’Igihugu, harimo kugenzura imikorere y’ibigo bitanga serivise z’imari n’ubwishingizi, kugira ngo harebwe ko byubahirije amategeko, ndetse bidashobora kwihisha mu mutaka wa serivise bitanga, bikaba byakora ibikorwa birimo ubujura n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku gihugu.

BNR yatanze umuburo ku bigo bitanga serivise z’ubwishingizi zitemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .